AmakuruImyidagaduro

Radiyo 3 zikomeye muri Amerika zahagaritse gucuranga indirimbo za Michael Jackson kubera ibyaha ashinjwa

Nyuma y’imyaka 10 icyamamare mu muziki Michael Jackson amaze yitabye Imana, hari zimwe muri Radiyo zikomeye ku mugabane wa Amerika zafashe umwanzuro wo kutazongera gucuranga indirimbo ze bitewe n’ibyaha ashinjwa birimo gusambanya abana b’abahungu.

Radiyo eshatu zahagaritse gucuranga indirimbo z’uyu muhanzi, ni izo mu Mujyi wa Montréal muri Canada.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko ku cyumweru televiziyo yitwa HBO yatangiye kwerekana filime mbarankuru yitwa ‘Leaving Neverland’ igaragaza uko uyu umuhanzi yasambanyije abana b’abahungu.

Iyi filime ishingiye ku bagabo babiri  aribo James Safechuck ufite imyaka 40 na Robson ufite imyaka 36, bavuga ko yatangiye kubasambanya bakiri bato guhera bakiri abana bato bari mu kigero cy’imyaka itanu y’amavuko.

Umuvugizi wa nyiri Radiyo zivuga mu rurimi rw’Igifaransa ari zo CKOI na Rythme ndetse n’indi ivuga mu rurimi rw’Icyongereza, The Beat, yavuze ko indirimbo za Micheal Jackson zahagaritswe guhera kuwa Mbere taliki ya 4 Werurwe 2019..

Umuvugizi w’ikigo cy’itumanaho n’itangazamakuru (Cogeco), Christine Dicaire, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu gusubiza ubusabe bw’abakunzi babo, batishimiye iyi filime.

Yavuze ko kandi iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa kuri Radio zishamikiye kuri Cogeco muri Quebec. Iyi kompanyi ifite Radio 23.

Nyuma y’izi Radio  hiyongereyeho BBC nayo yafashe iki cyemezo.

Ni mugihe abo mu muryango wa Michael Jackson bo batemera ibyaha ashinjwa kuko mu mwaka wa 2005, urukiko rwaherukaga kwemeza ko ari umwere.

Michael Jackson ubwo yari akiri muzima, yakunze kuregwa ibi byaha gusa we muri rusange akiregura abihakana avuga ko atari kubikora bitewe n’uburyo yakundaga abana bato cyane bityo akaba adashobora kubakorera ikintu na kimwe cyatuma bahungabana.

Michael Jackson na James umushi nja gutangira kumusambanya afite imyaka itanu
Michael Jackson na Rpbson uvuga ko yatangiye kumusambanya afite imyaka irindwi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger