Radio Amezing Grace yahawe ibihano bikomeye icibwa n’amande y’amafaranga
Radio Amazing Grace/ Radiyo y’ubuntu butangaje yategetswe guhita itambutsa itangazo risaba imbabazi ndetse igahita ihagarika gukora mugihe cy’iminsi mirongo itatu (30) Kubera amahano yakozwe n’umupasiteri ubwo yari gutambutsa ikiganiro kuri iyi radiyo ya gikirisitu benshi bita Radiyo y’ubuntu butangaje.
Icyemezo cyo guhana radiyo y’ubuntu butangaje cyashizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa wa RURA nyuma yo gusanga Radio Amazing Grace yaratandukiriye ibyongombwa bigenwa n’uruhushya rwo gutangaza amakuru. Hari ukutubuhariza inyungu rusange n’umutekano by’abanyagihugu, ukunyuranya n’umuco z’akirazira ndetse n’indaga gaciro z’igihugu hanyuma ikanarenga amategeko n’amabwiriza agenwa muguhabwa icyangobwa cyo gutangaza amakuru.
Usibye gutangaza k’umugaragaro ko basambye imbabazi. Radio amazing Grace yaciwe icyiru cya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda(2.000.000rwf) ikazayishyura bitarenze iminsi cumi n’itanu kuva kuri uyu wagatatu bagahita bafunga Radiyo mugihe cy’iminsi mirongo itatu (30) nyuma yuko bamaze gusaba imbabazi. Radio amazing grace cyangwa se radio y’ubuntu butangaje yasambwe ko ni ifungura nyuma y’iminsi mirongo itatu ko igomba kuzatangira gukurikiza amategeko n’amabwiriza bigenga itangaza makuru.
Ibi bibaye nyuma yaho Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC (Rwanda Media Commission) rwari rumaze iminsi rwanzuye ko rugiye gusaba RURA ko yafunga iyi Radiyo mu gihe cy’amezi atatu ndetse bagasaba n’imbabazi. Ibi byari biturutse kuri Pasiteri Niyibikora Nicolas watutse abagore akabandagaza, ubwo yari mu kiganiro cy’iyobokamana muri iyi Radiyo yigenga ya gikirisitu“Radio Amazing Grace ”. Uku gutuka abagore byatumye abantu benshi bibaza kuri uyu mupasiteri ndetse na radiyo yamuhaye umwanya. Uyu mupasiteri Niyibikora Nicolas nyuma y’ibyo byose byavuzwe ubuyobozi bw’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bwatangaje ko bwari bwara hagaritse uy’umugabo bityo ko amakosa agomba kumubarwaho ubwe hatajemo iby’itorero.
Umuyobozi w’iyi radiyo Gregory Brian Schoof, ku munsi wo kuwa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018, yari yitabye Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, aho yisobanuraga ku cyaha yarezwe n’Impuzamashyirahamwe y’abagore Profemmes, cyo guha umwanya umuntu ngo yamamaze ivangura ndetse anasebanye yifashishije radiyo abereye umuyobozi. Umuyobozi wa radiyo yireguraga avuga ko bitandukanyije n’uyu mupasiteri.