R. Kelly yemeye ibyaha byose ashinjwa by’ubusambanyi abicishije mu ndirimbo. (+Audio)
R. Kelly umuhanzi w’ikirangirire ku Isi mu njayana ya Pop/ RnB yemeye ibyaha amaze iminsi ashinjwa byerekeranye no kuba yifashisha izina afite no kwamamara kwe akayobya abakobwa b’abangavu abashora mu ngeso mbi zo kubasambanya.
Mu ndirimbo ye shya y’iminota 19 n’amasegonda 17 yashyize hanze yitwa “I Admit” ikubiyemo byinshi byafashwe nk’ibisubizo bye ku bibazo yavuzweho mu myaka ishize birimo ibyaha ashinjwa twavuze ruguru.
CNN ivuga ko mu ndirimbo zose uyu muhanzi yakoze iyi niyo ikubiyemo byinshi bikomeye bisobanura ibyashyizwe hanze n’itangazamakuru ryacukumbuye ubuzima bwe. muri iyi ndirimbo R .Kelly aba avuga amagamba yumvikanisha ko yemera byeruye ibyo gucana inyuma yagiye ashinjwa, kuba yararyamanye n’inshuti y’umukunzi we, kubeshya abakobwa urukundo agamije kubasambanya gusa no kujya mu nzu z’utubyiniro tubamo abakobwa bambaye ubusa.
Ikindi gitangaje muri iyi ndirimbo R.Kelly avugamo uburyo akunda cyane umuhanzi John Legend, Wendy Williams ndetse n’umunyamakuru Jim DeRogatis, aho aba avuga ko aba bari gukora ibintu byiza mu buzima bwabo. R Kelly agaruka ku rukundo rw’abagore bereka abagabo babo aho agira ati “Abagore bereka abagabo urukundo, kuko abagabo birabura duca muri byinshi.”
Uyu muhanzi yagiye avugwaho kugira urukundo n’abakobwa bakiri bato harimo nka Aaliyah [witabye Imana] wari ugiye gusyingirwa nawe icyo gihe uyu mukobwa yari afite imyaka 15 mu gihe R Kelly we yari afite 27 y’amavuko, ndetse na Halle Calhoun yarushaga imyaka 30.
Robert Sylvester Kelly wamamaye cyane nka R Kelly kuri ubu afite imyaka 51 yari yarashyizweho igitutu n’itangazamakuru ryashyize hanze ibirego bimushyira mu majwi aho yashinjwaga kugwatira abakobwa bakiri abangavu yitwaje iturufu yo kuzabagira abantu bazwi kandi akabasambanya.
Indirimbo ya R .Kelly yise I Admit aba avuga buri kimwe cyose kubuzima bwe yari abayemo mu myaka mike ishize, Yumve unyuze hano
https://youtu.be/l4IwqfjN1uI