AmakuruImyidagaduro

R Kelly wari ufunzwe azira gusambanya abana yarekuwe

Umuhanzi uri mu bakomeye ku Isi mu njyana ya R&B, R Kelly, yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi azira gusambanya abana babakobwa badafite imyaka y’ubukure.

Robert Sylvester Kelly [R Kelly] w’imyaka 52 yishyikirije Polisi mu Mujyi wa Chicago ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare nyuma y’uko hari hashize amasaha make hasohotse impapuro z’imuta muri yombi.

Yarekuwe nyuma yo gutanga ingwate y’amadorali ibihumbi ijana. Akigezwa mu rukiko, yasabwe gutanga ingwate ya ya miliyoni y’amadolari. Kubera ibibazo by’ubukene bimwugarije muri iyi minsi ahanini bitewe n’ibi byaha avugwaho,  yasabye ko yakwishyuraho 10% akarekurwa andi akazayatanga nyuma, ni byo yakoze ararekurwa.

10% by’aya madorali yaciwe yishyuwe kuri uyu wa Mbere.

Amakuru dukesha TMZ avuga ko R Kelly yasohotse mu gihome yambaye imyenda y’umukara ,ikote ry’ubururu yari yambaye ubwo yishyikirizaga Polisi n’inkweto z’umweru, abanyamakuru bamukurikiye ari benshi cyane bashaka kumuvugisha ariko ntiyagira icyo abatangariza ari nako abafotozi bamufotoraga intabwe ku yindi.

TMZ ikomeza ivuga ko R Kelly yishyuye aya madorali akoresheje sheki .

R Kelly kandi yahindutse iciro ry’imigani kubera ifunguro yafashe akiva muri gereza bavuga ko yakennye.

Yaririye muri resitora ya McDonald’s ari kumwe n’itsinda rye, bishyura amadorali ari munsi ya $50, bahakurwa n’uko abantu bari batangiye kumushungera.

TMZ yatangaje ko nubwo uyu muhanzi yarekuwe mu minsi mike ashobora kongera gufungwa bitewe n’uko hari andi mafaranga agomba gutanga y’indezo y’umwana we angana n’ibihumbi $160 agomba guha umugore bahoze babana witwa Drea Kelly bitarenze ku itariki ya 6 Werurwe, atabikora akongera gufatwa.

Abantu ba hafi ya R. Kelly babwiye iki kinyamakuru ko afite umugambi wo kwishyura iyi ndezo mu cyumweru gitahakugira ngo atongera gufatwa ubundi agashyira imbaraga ze mu kuburana ibirego by’ibyaha ashinjwa ashakisha uburyo atafungwa.

Uyu muririmbyi ashobora no kongererwa ibirego ashinjwa bitewe n’uko umushinjacyaha Michael Avenatti uri mu kirego cye akomeje gushyikiriza urukiko amashusho amwerekana asambanya abana benshi mu bihe bitandukanye.

Urubanza ruzasubukurwa ku wa 22 Werurwe 2019. Uyu muhanzi we yunganiwe n’umunyamategeko we witwa Steve Greenberg.

R Kelly ari mu mazi abira kuko ibikorwa bye byatangiye gusubira inyuma, abantu benshi bakomeje kumwamagana bamusabira gufungwa.

Bamwamagana bamubaza uko yakumva amerewe abonye umuntu anyara ku mwana we, babimubaza nyuma y’amashusho yagiye hanze amugaragaza anyara ku mwana w’umwangavu .

R Kelly yasohotse muri gereza
Resitora yaririyemo yatumye bavuga ko yakennye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger