ImyidagaduroUrukundo

Queen Cha yavuze ibyo umusore yakundana nawe yaba yujuje

Umuhanzikazi akaba na mubyara wa Safi, Queen Cha, yatangaje ibyo yagenderaho kugira ngo yemerere umusore waba agiye kumutereta ndetse anakomoza ku basore bagera kuri batatu bigeze gukundanaho.

Mugemana Yvonne[Queen Cha], umukobwa wa Mugemana usanzwe ari umuganga mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kugira ngo yemeze ko umusore ari mwiza ari uko agomba kuba yiyubaha kandi agira umurava mu kazi.

Ibi byose yabitangaje kuri uyu wa Kabiri aciye kurubuga rwa facebook rwa Primus ubwo yaganiraga n’abafana be dore ko batanatinyaga kumubaza ku buzima bwe bwite cyane ko bari basabwe kwisanzura.

Hari undi mufana wamubajije ku bijyanye n’abasore yaba amaze gukundana nabo dore amaze iminsi itari mike ari umusitari, mu kumusubizam Queen Cha yavuze ko amaze gukundana n’abasore batatu, umusore mwiza kuri nwee akaba ari uwiyubaha akunda no gukora.

Muri iki kiganiro wasangaga abantu benshi banyotewe no kumenya igihe uyu mukobwa wujuje imyaka 27 azakorera ubukwe hari n’abandi bamubazaga umukunzi afite ubu, akabasubiza ko igihe yateganyije cyo gushinga urugo kitaragera ndetse n’ubuzima bwe bw’urukundo yahisemo kubugira ibanga bityo ko ntacyo yatangaza ku bijyanye n’uwo baba bakundana cyangwa se umunsi azakoreraho ubukwe.

Mu bindi bijyanye n’umuziki, Queen Cha yahishuye ko yiyandikira indirimbo ariko rimwe na rimwe agafatanya na Danny Vumbi usigaye yandikira indirimbo abahanzi benshi batandukanye bo mu Rwanda yewe bikanabagira abasitari mu kanya nka ko guhumbya.

Wueen Cha ni umwe mu bahanzi icumi bari mu irushanwa rya primus Guma GumA super star riri kuba ku nshuro yaryo ya munani, uyu muhanzikazi ari muri bagenda babona abafana benshi aho ibitaramo bya guma guma bibera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger