Qatar yemeye 60% by’umushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2019 Guverinoma ya Qatar yemeye ubufatanye bwa 60% ku mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera giherereye mu ntara y’Iburasirazuba.
Aya masezerano y’ubufatanye mu ishoramari ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete y’indege y’abanya Qatar (Qatar Airways).
Ubu bufatanye bwa miliyari 1.3$ buri mu bice bitatu aribyo kubaka, kugira mu nshingano no kubyaza umusaruro iki kibuga kizaba kiri mu bigezweho.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere, guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko sosiyete y’indege ya Qatar Airways yemeye gufata 60% muri uyu mushinga ufite miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika.
Iki kibuga cy’indege kigezweho biteganyijwe ko icyiciro cyacyo cya mbere nikimara kuzura kizajya cyakira abagenzi miliyoni 7 ku mwaka naho icyiciro cya kabiri cyacyo nicyuzura iki kibuga cyose kikazajya cyakira miliyoni 14 z’abagenzi ku mwaka. Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri kizatangira muri 2034.
Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera yatangiye muri 2017 aho byari biteganyijwe ko kizuzura muri 2020 ariko umwaka ushize havuguruwe igishushanyo mbonera cy’iki kibuga hagamijwe kucyagura no kongera ubwiza bwacyo nk’uko Perezida wa Repubulika yari yabisabye.
Aya ni amasezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi mu gihe umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Tamim Bin Hamad Al Thani ari mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ruswa.