Qatar yamuritse Stade izakinirwaho igikombe cy’isi iteye nk’igitsina cy’umugore (Amafoto)
Igihugu cya Qatar cyamaze kumurika stade iteye nk’igice cy’ibanga cy’umugore iri mu zizakinirwaho imikino y’igikombe cy’isi cy’ibihugu mu mupira w’amaguru iteganyijwe kubera muri kiriya gihugu muri 2022.
Iyi stade yubakanwe ikoranabuhanga ridasanzwe, izakinirwaho imikino ya 1/4 cy’irangiza. Ni stade ifite igisenge cya metero 92 gishobora kuvanwaho kugira ngo mo haboneke igicucu mu kibuga. Iyi Stade kandi yubakanwe ikoranabuhanga rigezweho ryo kugabanya ubushyuye, aho mo imbere hazajya hagabanywa ubushuye hifashishijwe za venderateri 100 ziyirimo.
Iyi Stade yakorewe igishushanyo mbonera na Dame Zaha Mohammad Hadid, umushushanyi ukomeye w’Umunya-Iraq ariko nanone ufite amaraso y’Abongereza. Azwiho ku kuba ari we wakoze igishushanyo mbonera cya London Aquatics Center iherereye i Londres. Iyi ni inyubako irimo Pisine ebyiri z’akataraboneka zizwiho kuba zarakiniweho imikino Olempike n’imikino Para-Olempike yabereye i Londres muri 2012.