AmakuruPolitiki

Qatar mu mwanya mwiza hagati y’u Rwanda,M23 na DRCongo

Igihugu cya Qatar cyatangaje ko cyishimiye ibyatangajwe n’u Rwanda na DRC ndetse na M23 ku guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa DRC. Qatar ivuga ko iyi ari intambwe ishimishije itewe mu gushakira amahoro arambye Akarere.

Qatar ishyigikiye ko impande zirebwa n’iki kibazo zakomeza inzira y’ibiganiro kuruta imirwano ihitana ubuzima bw’abaturage ikadindiza n’iterambere.

Intambwe iganisha ku bwumvikane no guhosha imirwano mu Burasirazuba bwa DRC ije ikurikira ibiganiro Abaperezida b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC bahuriyemo i Doha muri Qatar tariki 18 Werurwe 2025, byari biyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, biyemeza ko impande zose zihanganye zigiye guhagarika intambara kandi bidatinze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger