AmakuruImikino

Pyramids FC yahagurukiye guhangana na APR FC yashyiriweho akayabo ko kuyitsinda

Ikipe ya Pyramids FC yamaze guhaguruka mu Misiri aho ije guhangana na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro i Remera saa 18h00’.

Pyramids FC yari yasezereye APR FC mu cyiciro nk’iki umwaka ushize, yamaze guhaguruka mu Misiri iza guhangana na APR FC.

Gusa mu bakinnyi yahagurukanye ntibarimo Ibrahim Adel ukina mu kibuga hagati washwanye n’ikipe kuko yanze kumurekura ngo ajye gukina i Burayi mu gihe yifuzwaga n’amakipe nka Ipswich Town na Leicester City zo mu Bwongereza na Getafe yo muri Spain.

Hari kandi Ahmed Faty ukina nka myugariro ndetse na Mohamed Reda Bobo ukina mu kibuga hagati bo bagize ikibazo cy’ibyangombwa.

Umukino wo kwishyura ukaba uzabera mu Misiri tariki ya 20 Nzeri 2024, ikipe izakomeza izahita ijya mu matsinda ya CAF Champions League.

Ibrahim Adel yivumbuye ku ikipe

Mohamed Reda Bobo ntabwo yazanye na Pyramids FC

Ahmed Fathy ntabwo na we yaje

Twitter
WhatsApp
FbMessenger