PSG yataye ku kibuga nyuma yo gukubitwa inshuro na Dortmund
Amakuru aravuga ko Kylian Mbappe yasizwe na bisi y’ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma yo gutsindwa na Borussia Dortmund mu Budage mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League.
Ku wa gatatu, Mbappe yakinnye umukino wose ubwo PSG yatsindwaga igitego 1-0 cya Niclas Fullkrug cyahaye intsinzi ikomeye Dortmund.
Nyuma yumukino, Mbappe yatinze muri stade ya Signal Iduna Park mu gihe bagenzi be bahise berekeza ku kibuga cyindege.
Nk’uko Le Parisien ibitangaza, ngo Mbappe yatinze kubera gusabwa bitunguranye gupimwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, ariko amaherezo yaje kujyana na bagenzi basubira i Paris.
Bivugwa ko yatwawe n’imodoka yigenga ku kibuga cy’indege nyuma yo gutinda muri iri suzuma.
Nubwo Mbappe yabonye amahirwe menshi kuri Dortmund,ntiyayabyaje umusaruro kuko hari umupira yateye ugarurwa n’igiti cy’izamu.
PSG yagaragaje ingufu mu gice cya kabiri cy’uyu mukino wabaye kuwa Gatatu, ariko ntiyashoboye kwinjiza igitego izamu rya Dortmund, bituma Mbappe na bagenzi be bataha bababaye.
PSG izahura n’ikizamini gikomeye ku wa kabiri utaha yakiriye ikipe ya Dortmund yongeye kuzuka nyuma yo gusezerera Atletico Madrid muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Biteganijwe ko uyu musore w’imyaka 25 azinjira muri Real Madrid mu mpeshyi, agakinana n’abakinnyi nka Jude Bellingham na Endrick i Bernabeu.