PSG yasabye Wenger Kuyitoza imyaka 4 ngo asimbure Unai Emery wamaze gusezera
Arsene Wenger yasabwe n’ikipe ya PSG ko yaza kuyitoza mu myaka ine iri imbere, agasimbura uwari umutoza wayo Unai Emery wamaze gutangaza ko azava muri iyi kipe uyu mwaka w’imikino urangiye.
Nk’uko ikinyamakuru Le10Sport kimaze kubyandika, Arsene Wenger agomba kungirizwa n’umudage Thomas Tuchel wahabwaga amahirwe yo kuba umutoza mushya w’iyi kipe.
Ku munsi w’ejo ku wa gatanu mbere y’uko PSG ikora imyitozo yitegura umukino wa shampiyona igomba kwakiramo Gingamp, umutoza Unai Emery yabwiye abakinnyi ba PSG ko atazakomezanya na bo uyu mwaka nurangira, gusa amakuru avuga ko abakinnyi b’iyi kipe y’i Paris batigeze baha agaciro ibyo uyu mutoza wageze muri PSG akubutse muri Seville yababwiye.
Ibi bije mu gihe umutoza Wenger nta kazi afite, dore ko mu minsi ishize yatangaje ko agomba kuva muri Arsenal yari amazemo hafi imyaka 22 uyu mwaka urangiye.
Kugeza ubu ntabwo Wenger arahabwa amasezerano muri iyi kipe kuko ibiganiro bigikomeje, gusa amakuru akomeje kuvuga ko PSG yifuza kumuha amasezerano y’imyaka ine.
Amakuru kandi avuga ko PSG idashakira Wenger ku kuba ari umutoza w’igitangaza wo kuyitoza, gusa ngo ubunararibonye afite bushobora kuzana umwuka mwiza mu rwambariro rwa PSG rusa n’aho rurimo ibibazo.
Mu minsi ishize ni bwo Wenger yabajijwe niba arareka iby’umupira w’amaguru cyangwa ari buwukomezemo mu gihe yari amaze gusezera, gusa uyu mutoza yavuze ko ibyo kuba yava mu mupira w’amaguru bitarangiye.
Ati” Nta muntu numwe umenya ko akora neza. Mu by’ukuri, sinzi icyo nzakora,sinzi niba nzafata akaruhuko gato, gusa nzakomeza gukora. Ibyo ni ukuri.”