Amakuru ashushyeIbitekerezoIyobokamana

Prophet Nsabimana Bosco : Umutindi n’umuhanya barongoranye babyara iki?

Prophet Nsabimana Bosco uyobora itorero Patmos of Faith arakangurira abayoboke b’itorero rye cyane cyane abageze mu myaka yo kubaka ingo zabo ko bakwiye gusaba Imana ikabaha abakunzi bafite icyo babarusha ku buryo hari icyo babigiraho.

Ibi uyu mushumba abigarukaho avuga ko muri rubanda usanga hari abantu bahura n’ibibazo batagizemo uruhare maze bakabyakira kuko baba basa n’ababuze ibisubizo byabyo. Uko kwakira ibyo umuntu ahura na byo ni byo bituma umuntu iyo akennye akomeza kugira inshuti z’abakene. Gusa Prophet Bosco arabasaba gushaka inshuti zifite icyo zibarusha.

Yagize ati: “Iyo umuntu ari umukene usanga inshuti ze ari abatindi, iyo umuntu ari umutindi usanga inshuti ze ari abahanya… rero ukagira ibyago ugasanga umutindi n’umuhanya barongoranye, ubwo babyara iki?”

Yakomeje agira ati “Ndebera umuntu wavutse iwabo batekera mu nkono y’ibumba yajya kurambagiza akarambagiza n’utazi iyo nkono ahubwo atunzwe no kotsa. bazamenya ifiriti gute? Bazamenya Serena, convention center n’ahandi hakomeye gute? bazagera ahantu hazima gute? Ni inde uzafata undi ukuboko? ”

Ibi ngo usanga ahanini biterwa n’amateka mabi aranga ubuzima ashyira umuntu ahantu atifuza kuba, maze na we agahitamo kubyemera kuko abona ko nta gisubizo ku kibazo afite.

Bosco avuga ko igisubizo cy’icyo kibazo cy’ingutu ari ukwanga aho abantu bakwicaje ugakorera kwiyicaza ahandi hakomeye.

yanavuze ko uru ari urugamba rugomba gutangizwa n’umuntu wese wisanze muri ibyo bibazo kandi ngo nubwo bigoranye birangira ugeze ku nsinzi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger