Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana
kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023,nibwo inkuru y’incamugongo yageze ku Banyarwanda bose imenyesha urupfu rwa Prof.Kalisa Mbanda wari ufite mu nshingano ze gahunda ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Amakuru avuga ko Prof Mbanda yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azize uburwayi butamaze igihe kinini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ati “Turacyashaka amakuru ariko uriyo ambwiye ko yitabye Imana. Ni mu bitaro bya Kanombe”.
Yakomeje avuga ko manda ya Prof Mbanda muri Komisiyo y’amatora yari yararangiye ariko yajyaga mu kazi ndetse n’umusibo ejo yagiyeyo. Icyakora uyu munsi ntabwo yagiyeyo ahubwo yabyutse ajya mu rwuri rwe avayo ajya kwa muganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe birangira yitabye Imana.
Prof Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Icyo gihe yasimbuye Prof Karangwa Chrysologue.
Prof Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.
Yakoze mu bigo bitandukanye bikomeye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) nk’impuguke mu mishinga iteza imbere abaturage kuva mu 1990-1995.
Igihe cye kinini yakimaze mu burezi kuko yabaye Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1995-1998, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Impuguke mu igenamigambi ishinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’icyaro n’ibidukikije hagati ya 2000-2003, aba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.
Nyuma yaho, Prof Mbanda yakoze nk’impuguke akorana n’ibigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG ,MINAGRI/RSSP n’ibindi.
Prof Mbanda kandi yigeze kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu 2006.
Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology) yayivanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi, ari naho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu buhinzi nka ’Tropical Agriculture Engineer’.