AmakuruPolitiki

Prof. Harelimana wayoboraga RCA n’abo bareganwa badohorewe gake

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative, RCA, Hakizimana Clever Ushinzwe amasoko muri iki kigo na Gahongayire Liliane bakurikiranwa badafunzwe.

Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 28 Nzeri 2023, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 kugira ngo batabangamira iperereza ku byaha bakekwaho.

Abaregwa bose mu kwisobanura babwiye urukiko ko ibyaha bashinjwa batabyemera ndetse basaba kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyagombaga gusomwa ku wa 3 Ukwakira 2023 ariko urubanza rwarasubitswe kubera ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko ritari riri gukora neza.Rwimuriwe uyu munsi saa munani z’amanywa.

Izi mpamvu zari zanatangajwe n’Urukiko rw’Ikirenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga zarwo rugaragaraza ko habayeho impamvu zatumye ridakora.

Ubutumwa buti “Turabamenyesha ko uburyo bukomatangijye bw’ikoranabuhanga mu micungire y’imanza (IECMS: Integrated Electronic Case Management System) butarimo gukora kubera impamvu zitaduturutseho. Itsinda ribishinzwe ririmo kubikoraho. Bitarambiranye nirisubiraho turabamenyesha; mwihangane”

Nubwo rwaje gutangaza ko iri koranabuhanga ryasubiyeho ariko ryagize ingaruka zitandukanye ku migendekere ya zimwe mu manza cyane ko ari ryo ryifashishwa mu nkiko zo mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Prof Jean Bosco Harelimana ashinjwa ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Ibindi ni ufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.

Hakizimana Clever bareganwa, we ashinjwa gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Ni mu gihe Gahongayire Liliane ashinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano mu bikorwa.

Ibyaha bakurikiranyweho ngo byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amasoko yatanzwe binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba batatu bagize uruhare mu guha isoko ikigo cyatanze amafaranga ari hejuru mu gihe hari abatanze ikiri hasi yacyo mu gupiganira isoko. Bubashinja ko bongereye ibindi bikoresho mu byari byapiganiwe mbere bitubahirije amabwiriza agenga imitangire y’amasoko. Bwagaragaje ko ibyo byatumye isoko rya miliyoni 4 Frw, rigera kuri miliyoni 11 Frw.

Mu kwisobanura kwabo, bose bahakanye ibyaha bashinjwa bavuga ko nta na kimwe bemera bityo Ubushinjacyaha busaba ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bugakomeza iperereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger