Amakuru

Producer washington yasohowe mu nzu igitaraganya yabuze ubwishyu bw’ikode

Producer David Ebangit wamenyekanye nka Producer Washington mu gihugu cya Uganda, imitungo ye yasohowe mu nzu yabagamo byapakiwe imodoka byose nyuma yaho ananiwe kwishyura ubukode bw’amezi ane atari yishyura.

Uyu munyamuziki yari atuye ahitwa Komambiga mu gace ka Kisasi, yasohowe mu nzu asabwa n’aba nyir’ inzu kwishyura asaga  miliyoni 2.2  z’amashilingi ya Uganda.

Mu bindi Producer Washington yasabwaga na nyir’inzu kwishyura harimo amazi, asabwa gutanga amashilingi 261, 2014 ya Uganda, ndetse n’amashilingi 600,000 ya Uganda y’ibintu yagiye akoresha ari muri iyo nzu; byose hamwe bikaba amashilingi 3,611, 204 ya Uganda.

Ibikoresho byasohowe muri iyi nzu yabagamo  byashyizwe mu mudoko ebyiri nini zo mubwoko bwa Dayihatsu bijyanwa ahantu hatigeze hamenyekana. Nyir’inzu Grace Kansiime kugeza ubu ntiratangaza aho ibi bikoresho byajyanywe.

Uyu Washington yakoze indirimbo  nyinshi zakunzwe n’abatari bake mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba , yagiye anakorana n’abahanzi batandukanye nka Bebe Cool, Bobi Wine, Julian Kanyomozi, AY,  Nameless n’abandi benshi bo muri aka karere.

Abakunzi b’umuziki nyarwanda, uyu baramuziki cyane dore ko yari asa nuwigaruriye umuziki wo mu Rwanda aho indirimbo nziza zasohokaga icyo gihe zabaga zivuye kwa Washington , yakoranye n’abahanzi ba hano mu Rwanda nka  Urban Boys, TNP na bo yigeze kubakorera indirimbo imwe, Queen Cha na Allion n’ubwo bitewe no gukorana cyane n’aba bakobwa bombi byari bitangiye  kunugwanugwa ko yigeze gukundana n’aba bakobwa batasibye kubikana bivuye inyuma.

Producer Washington
ibikoresho byo munzu bya Producer Washington byapakiwe imodoka babijyana ahantu hatara menyekana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger