Producer Junior Multisystem bagiye kumuca ukuboko
Junior Multisystem umwe mubakomeye mubakora indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda agiye gucibwa akaboko nyuma y’impanuka ikomeye aherutse gukora akajyanwa mu bitaro.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 yakoze impanuka ikomeye i Remera kuri ubu akaba ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali.
Uyu musore ari mu bitaro bya CHUK byo mu Mujyi wa Kigali, amakuru mashya aremeza ko yamaze gucibwa akaboko nyuma y’aho abaganga bamukurikirana basanze karangiritse cyane kagomba gukurwaho kugira ngo katangiza ibindi bice by’umubiri.
Junior yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 ari kumwe na masenge we na mubyara we w’umukobwa, gusa aba ari we ukomereka cyane. Uyu mugabo igufwa ry’ukuboko kwe ryacitse ku buryo byashobokaga ko baguca icyakora ababyeyi be babanza kubyanga.
Abahanzi n’abandi batandukanye bakomeye kumusabira gukomera mu bihe bikomeye arimo mu masengesho n’ubutumwa bari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga.
Uncle Austin uherutse kwemera ko mu mafaranga yatsindiye muri Salax Awards azahaho Junior 10% akazamufasha kwivuza we yabagize ati
“Ubuzima ni bubi kandi burangwa n’ububogame rimwe na rimwe. Junior, umwe mu baproducers nkunda, yakoze indirimbo yanjye iheruka (Ubanza Ngukunda Rmx). Ubu gutakaza ukuboko biteye amarira, ukuboko kwaduhaye byinshi, birababaje, ndibaza uko amerewe ubu.”
Mani Martin nawe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wa gakondo, ubwo yashimiraga abantu bari bitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards 7 yasabye abari aho kuzirikana Junior Multi System mu isengesho kuko yakoze impanuka ikomeye.
Uyu musore ni umwe mu ba producers bakoze indirimbo zigakundwa bikomeye.