Producer Fayzo n’umufasha we bakiriye inkuru nziza
Tuyishime Faycal Hassan tuzi ku izina rya Producer Fayzo umaze kubaka izina mu Rwanda kubera umwuga akora wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye,Kuri ubu we n’umugore we Uwase Honorine bamaze kwibaruka umwana wabo wa kabiri.
Aba bombi babana nk’umugore n’umugabo Bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu witwa Ishimwe Lion wavutse tariki ya 01 Kamena 2015 Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nzeli 2018 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mugabo hasakaye amafoto agaragaza ko umuryango wabo wibarutse umwana wabo wa kabiri w’umukobwa.
Mu cyumweru gishize nibwo n’ubundi Producer Fayzo yari yashyize amafoto hanze arikumwe n’umugore we amenyesha abamukurikira ko biteguye kwakira ubuheta, anashimira umugore we ukomeje kumuba hafi muri uru rugendo rw’ubuzima.
Producer Fayzo niwe watunganyije amashusho y’indirimbo nka “Ma vie” ya Social Mula ikunzwe na benshi muri iyi minsi, Nk’uko Njya Mbirota ya Yverry, Nta Wundi ya Umutare Gaby n’izindi nyinshi.
Fayzo n’umufasha we Honorine mu cyumweru gishize nibwo batangaje ko bitegura kwibaruka
Ishimwe Lion Imfura ya Producer Fayzo na Honorine