AmakuruAmakuru ashushye

PRO-FEMMES/TWESE HAMWE nayo yahagurukiye ibihangano by’urukozasoni nyuma y’ifoto Oda Paccy aherutse gushyira hanze

Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, iharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kwimakaza umuco w’amahoro, ryasohoye itangazo risaba minisiteri y’umuco na Siporo gushyiraho ingamba zikumira ibihagano by’urukozasoni.

Iri tangazo rije nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa hirya no hino mu Rwanda biturutse ku ifoto umuraperikazi Oda Paccy aherutse gushyira ahagaragara amenyekanisha indirimbo ye nshya ‘Ibyatsi’ iriho ikibuno cy’umukobwa wambaye akenda kimbere gato cyane ndetse n’ijambo Ibyatsi ryanditse muburyo butavuzweho rumwe  dore ko yabanje kwandika IBYA nyuma yandika tsi munsi mu nyuguti ntoya ugereranyije n’ijambo ribanza. .

Mu itangazo Pro-Femme Twese Hamwe yashyize ahagaragara, yavuze ko “Imaze kubona amafoto, amagambo n’amashusho ny’urukozasoni, akwirakwizwa na bamwe mu bahanzi by’umwihariko ayakwirakwijwe n’umuhanzi Uzamberumwana Oda Paccy, yamaganye byimazeyo imyitwarire itesha agaciro umugore kuko inyuranye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Pro-Femme Twese Hamwe ikomeza isaba  Minisiteri y’umuco na Siporo gushyiraho uburyo bwo kugenzura no gukumira ibihangano bigaragaramo gutesha agaciro umugore bitarasohoka.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco nayo yasabwe na Pro -Femme Twese Hamwe  gukorana n’urwego rw’abahanzi nyarwanda n’ibigo by’itangazamakuru  hagamijwe gusesengura no guhagarika ibihangano bipfobya indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Abahanzi nabo basabwe kuba intangarugero  mu kwirinda bitesha agaciro umuco nyarwanda n’umugore by’umwihariko.

Pro-Femme Twese Hamwe yasabye  ko ibihano biteganywa  n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda byakubahirizwa  mu rwego guca burundu imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bahanzi bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni

Nyuma y’ifoto Paccy yashyize ahagaragara, Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yahise asohora itangazo amwambura izina ry’ubutore ry’Indatabigwi, ndetse bamwe mu bayobozi basaba ko yafatirwa ibindi byemezo.

Oda Paccy agaruka kuri iyifoto we yavuze ko abantu babyumvise uko bitari ahubwo ibiri muri iriya foto ari ibiba ku bantu bakoresha ibyatsi (Ibiyobyabwenge) ndetse ko iriya foto y’umukobwa wambaye ubusa atari iye bayikuye ahandi bahitamo kuyikoresha berekana ko umukobwa wakoresheje ibyatsi ari yiyandarika n’ibindi nkabyo.

 Oda Paccy yahise ashyira hanze indirimbo ‘IBYAtsi’ nyuma y’itangazo rimwambura ubutore

Ruboneka Suzanne,Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi mu Mpuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe washyize umukono kuri iryo tangazo twavuzeho ruguru.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger