Prince Harry n’umugore we Meghan Markle batangaje igihe bazibaruka imfura
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry n’umugore we Meghan Markle baritegura kwibaruka umwana wabo wambere (Imfura)mu mwaka utaha wa 2019 hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu.
Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y’Ibwami bw’u Bwongereza ‘Kensington Palace’ nibyo byatangaje aya makuru mbere bitangaza ko Umuryango wa ‘Duke ndetse na Duchess of Sussex’ wishimiye gutangaza ko Duchess of Sussex[Meghan Markle] yitegura kwibaruka umwana w’imfura
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry yahawe izina rya Duke arihawe n’Umwamikazi Elizabeth II ; Ybwo Meghan we yahise afata izina rya ‘Duchess’. Bivuze Prince Harry yitwa Duke, Meghan akitwa Duchess of Sussex.
Tugarutse kubuzima bwabo mbere y’uko bahura Prince Harry yavuze ko yahuye na Meghan Markle binyuze mu nshuti ye ya cyera yitwa Violet Westenholz usanzwe ukora mu nzu itunganye imideli. Avuga ko bahuye inshuro zirenga ebyiri mu mujyi wa London muri Nyakanga, 2017, ari nabwo iby’urukundo rwabo byatangiye kujya ahagaragara gusa bo bahuye mu 2016.
Meghan Markle wahoze ari umukinnyi wa filime we avuga ko bwa mbere ahura n’igikomangoma ndetse ko atari azi Prince Harry, Hanyuma bigatuma asaba Violet wabahuje ko yamubwira byinshi kuri Prince Harry.