Prianka Chopra yasezeranye n’umukunzi we arusha imyaka 10
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Ukuboza 2018, umuhindekazi Prianka Chopra wamenyekanye cyane mu bikorwa bijyanye na sinema, umuririmbyi n’ibindi bikorwa bitandukanye, yasezeranye n’umukunzi we Nick Jonas byemewe n’amategeko.
Aba bombi bambikanye impeta ihamya umubano wabo imbere y’imiryango yabo, mu gihe bari bamaze amezi agera kuri ane yonyine aribwo bagaragaje ko bari mu buryohe bw’urukundo, mu gikorwa cyatunguye benshi mu bakunzi babo.
Ibirori by’ubukwe bwa Prianka Chapra w’imyaka 36 y’amavuko n’umukunzi we Nick Jonas ufite imyaka 26, byabereye ku butaka umugore we akomokaho mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace ka Jamshedpur.
Nick Jonas yemewe n’umuryango umugore we avukamo, bikaba biteganyijwe ko ibirori bifite aho bihuriye n’umuco gakondo w’abahindi wo gushyigikira urukundo rw’aba bombi bigomba kuba ku cyumweru taliki ya 2 Ukuboza 2018.
Nk’uko Prianka yabitangaje, yavuze ko bwambere yatangiye guteretana na Nick Jonas mu mwaka wa 2016, aho batangiye koherezanya ubutumwa bakoresheje urubuga rwa Twitter ariko ntibyashoboka ko bahura amaso ku maso kugeza muri 2017.
Yavuze ko yahuye n’uyu musore bwa mbere bahuriye mu birori ari nawo munsi yabwiwe nawe amagambo amukora ku mutima, amubaza aho yari yaraburiye “yagize Ati: Ni wowe? Waruri hehe buzima bwanjye bwose”?
Aba bombi batangiye kumvikana mu rukundo muri Gicurasi 2018, byemezwa neza ko bari mu rukundo muri Kanama 2018.
Ibirori byo kwakira Prianka Chopra nk’umuntu mushya mu muryango wa Nick Jonas hategurwa igikorwa cyo kurushinga (bridal shower) byabaye mu Kwakira 2018, mu Mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Prianka Chopra ni umukinnyi wa filime zitandukanye akaba n’umuhanzi w’indirimbo, uyu mukobwa yagize amateka akomeye mu gihugu avukamo aho yagihesheje ishema akakizanira ikaba rya Miss w’Isi muri 2000. Mu mishyinga ye ijyanye na sinema yaciye agahigo ko gutwara ibihembo by’umukinnyi wa filime winjije agatubutse kenshi kurusha abandi.
Umugabo we Nick Jonas ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ni umukinnyi wa Filime akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zitandukanye hiyongeyeho ko akora n’akazi k’Ubuproducer bivugwa ko yatangiye kugerageza gukora akiri mu kigero cy’imyaka 7 gusa y’amavuko.
Nick Jonas yatangiye kumenyekana mu ruhando rwa muzika na sinema hagati y’umwaka wa 2002 na 2004.