Premier league: Manchester United irushwa yandagajwe na Everton (Amafoto)
Ikipe ya Everton yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 35 wa shampiyona y’Abongereza, nyuma yo kwandagaza Manchester United iyitsinda ibitego 4-0.
Uyu mukino wabaye uwa gatandatu Manchester United itakaje mu mikino umunani iheruka gukina mu marushanwa atandukanye.
Manchester United yagaragaje urwego rwo hasi cyane, nta shoti na rimwe rigana mu izamu rya Everton yigeze itera kugeza ku munota wa 85 w’umukino.
Ku bwa Jamie Carragher ukora ubusesenguzi kuri Sky Sports, ngo imyitwarire Manchester United yagaragaje imbere ya Everton uyu munsi ni yo mibi yayo abonye kuva yatangira gukora ubusesenguzi kuri Sky.
Ikipe ya Everton yakiniraga ku kibuga cyayo cya Gudson Park, yatangiye umukino isatira cyane inafungura amazamu ku munota wa 12 ibifashijwemo na Richarlisson. Ni nyuma y’akanya gato kari gashize uyu musore ateye ishoti rikomeye ariko umuzamu De Gea akarikuramo.
Everton yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 28 ibifashijwemo n’Umunya-Iceland Gyliffi Sigurdsson. Ni ku mupira wari uturutse kuri Koruneri.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Everton ifite ibitego 2-0.
Mu cya kabiri cy’umukino, iyi kipe y’umutoza Marco Silva yagumye kotsa igitutu Manchester United yagaragazaga imbaraga nke cyane. Byabaye ngombwa umutoza Ole Gunnar Solksjaer akora impinduka, avana mu kibuga Ashley Young umaze iminsi agaragaza imbaraga na Scott McTominay, gusa ntacyo zigeze zitanga.
Ibifashijwemo na Lucas Digne, Everton yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 56 mbere y’uko Theo Walcott atsinda icya kane ku munota wa 64 w’umukino.
Gutsindwa na Everton byahise bishyira Manchester United kujya mu byago byo kuba yabura mu myanya ine ya mbere muri shampiyona, dore ko igifite imikino ikomeye.
Muri iyi mikino, harimo uwo iyi kipe igomba kwakiramo Manchester City ku wa gatatu w’iki cyumweru.