Premier League: Mahrez yabujije Man City gukura amanota 3 ku kibuga cya Liverpool
Mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’Abongereza wari utegerejwe na benshi, ikipe ya Liverpool na Manchester City zanganyije 0-0, mu mukino Riyad Mahrez yahushijemo Penaliti ku ruhande rwa Manchester City.
Ni umukino utabonetsemo uburyo bwinshi bw’ibitego, dore ko umupira wakinirwaga hagati mu kibuga cyane. Ikipe ya Manchester City ni yo yiheriye igice cya mbere cyawo, gusa ntiyabona uburyo bugaragara bw’ibitego kuko yagerageje ishoti rimwe ryonyine ryaganaga mu izamu.
Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Liverpool yacurikiye ikibuga kuri Manchester City, gusa iyi na yo nta buryo bukanganye yigeze ibona buretse uburyo bubiri bwa Mohammed Salah, harimo ubwo yateye ku munota wa 57 umupira ugafatwa n’umuzamu Ederson, ndetse n’undi mupira yari asigaranye n’umuzamu wenyine akawujugunya hejuru y’izamu.
Ku ruhande rwa Manchester City na ho habonetse uburyo bukeya cyane, harimo umupira Ryad Mahrez yateye ugaca hanze gato y’izamu rya Allison, ndetse n’undi uyu munya-Algeria yateye ugashyirwa muri koruneri n’umuzamu.
Uburyo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni penaliti Manchester City yahawe ku munota wa 85 w’umukino, ku ikosa Vilgil Van Dijk yari amaze gukorera kuri LeRoy Sane. Iyi penaliti ntacyo City yayibyaje kuko Ryad Mahrez yayitaye hejuru y’izamu rya Allison Becker.
Kunganya uyu mukino bigumishijeho agahigo kuko Man City itaratsindira ku kibuga cya Liverpool kuva muri 2003. Kunganya uyu mukino kandi bitumye Manchester City ikora amateka yo kuba ari yo ncuro ya mbere kuva yabaho ivuye Anfield itinjijwe igitego.
Kunganya uyu mukino kuri Liverpool na Manchester City byafashije cyane amakipe ya Chelsea na Arsenal yari yatsinze imikino yayo kuko yahise yotsa aya makipe yombi igitutu ku rutonde rwa shampiyona. Ikipe ya Chelsea yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 20 inganya na City ya mbere cyo kimwe na Liverpool ya gatatu, mu gihe Arsenal yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 18.
Urutonde rwa shampiyona y’Abongereza nyuma y’umunsi wa 8 wayo.