Pperezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Kenyatta i Nairobi
Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,yakiriwe na mugenzi we wa Kenya Perezida Kenyatta.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko “Perezida Kagame uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi muri Kenya aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi n’ibireba Akarere.”
Perezida Kagame yagize ati: “Nagize uruzinduko rugufi rw’akazi ariko rutanga umusaruro, aho nahuye na Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi muri iki gitondo. Ubu noneho nagarutse mu rugo! Nakunze uko byagenze…isaha imwe y’urugendo, isaha imwe yo kugaruka i Kigali. Hiyongeyeho isaha imwe y’ibiganiro ubariyemo igihe cyo kuva ku kibuga cy’indege ukerekeza kuri Perezidansi ya Kenya no kugaruka ku kibuga cy’indege. Twaganiriye kuri byinshi.”
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya aho yaherukaga muri Werurwe 2020 mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Daniel Arap Moi. Ku rundi ruhande, Perezida Kenyatta we yaherukaga i Kigali muri Werurwe 2019.
Umubano wa Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko mbere gato ya Covid-19, byagaragaraga ko hafi 30% y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku Cyambu cya Mombasa.