Porogaramu ya ‘Face App’ yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga (+AMAFOTO y’abibyamamare abagaraza bashaje)
Uyu munsi ku mbuga nkoramabaga hafi yazose zikoreshwa n’abantu benshi; Facebook, Whats-app, Twitter ,Instagram n’ahandi hiriwe hacicikana amafoto y’abantu batandukanye b’ibyamamare n’abasanzwe abagaragaza nk’abageze muzabukuru.
Aya mafoto ni amafoto bari basanzwe bafite icyo bari gukora ni ikuyashyira muri porogaramu yo muri telefone za android yitwa Face App ubundi bagahitamo ko isura cyangwa ifoto bashyizemo ihinduka nk’iy’umuntu ushaje , biba akanya gato cyane ubundi ukibona washaje.
Face Appyakozwe na sosiyete yo mu Bushinwa, Wireless Lab yatangiye mu 2017, ifite uburyo bwo guhindura amafoto y’abantu, yongera ubwiza, igabanya imyaka, guhindura imisatsi, gushyira ibishushanyo ku mubiri [tattoo] n’ibindi byinshi.
Teradignews yagukusanyirije amafoto y’abamwe mubantu bazwi cyane bakurikirwa n’abenshi babashije gukoresha iyi Porogaramu mu rwego rwo gushimisha abakunzi babo n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.