AmakuruAmakuru ashushye

Pologne yeretse umuryango abadipolomate barenga 40 b’Uburusiya(inkuru irambuye)

Pologne yirukanye abadiplomate 45 b’abarusiya ibacyekaho ubutasi, nk’uko umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga yabitangaje.

Umwe muri bo yavuzwe mu iperereza ku muturage wa Pologne wakoraga mu biro by’ubushyinguranyandiko bwa leta mu murwa mukuru Warsaw, warezwe ubutasi mu minsi ishize agafungwa.

Ambasaderi w’Uburusiya muri Pologne, Sergey Andreyev, yahakanye ibyo birego ubwo none kuwa gatatu yari atumijwe kuri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pologne.

Ukraine iri kwirwanaho neza cyane – Pentagon

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo ya Amerika, John Kirby, yabwiye abanyamakuru ko Ukraine irimo kurwana ku bice by’igihugu mu buryo “bwiza cyane, kandi ishikamye.”

Yagize ati: “Turimo kubona ibimenyetso ko abanya-Ukraine ubu nabo basa n’abatangiye guhindukirana abarusiya.

“Ubu turabona bari mu mwanya wabo, by’umwihariko mu majyepfo hafi ya Kherson [aho] bagerageje kwisubiza aho bambuwe.”

Kirby avuga ko ingabo za Ukraine zimaze iminsi zitegura guhindukirana (contre-attaque) abarusiya kandi ko “ubu nicyo cyerekezo bari kuganamo”.

Ibitero by’Uburusiya byaheze hamwe – Chencellier w’Ubudage
Olaf Scholz

Ingabo z’Uburusiya zananiwe kwigira imbere muri Ukraine nubwo zikomeje kurasa ibisasu ku mijyi, nk’uko Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz abivuga.

Yabwiye abanyapolitiki ati: “Ibitero bya Putin byaheze hamwe nubwo bikomeje gusenya umunsi ku wundi. Putin akeneye kumva ukuri”, agahagarika imirwano.

Scholz avuga ko iyi ntambara itari gusenya Ukraine gusa, ahubwo “n’ahazaza h’Uburusiya.”

Yavuze ko guhagarika ibitoro by’Uburusiya ku isoko mpuzamahanga byaba ari ikibazo ku isi ariko aburira Moscow ko ibihano bikomeza gukazwa.

Ati: “Turagenda dukaza ibihano, ariko nabyo ntibikwiye kurya ibihugu by’Iburayi kurusha ubutegetsi bw’Uburusiya.”

Uyu mutegetsi yavuze ko impunzi za Ukraine “zihawe ikaze iwacu.”

Inkuru yabanje

Abanya-Pologne bakaniye kujya kwesura Uburusiya muri Ukraine abiyandikisha bikubye karindwi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger