Polisi y’Ubutaliyani yijeje iy’u Rwanda kutazadohoka ku mubano bafitanye
Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori (Caribinieri) y’u Butaliyani Lt Gen Teo Luzi, yijeje ko uru rwego ruzakomeza gusigasira umubano rufitanye na Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2017 nyuma y’amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono muri uwo mwaka.
Lt Gen Teo Luzi yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo we n’Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda Massimiliano Mazzanti n’itsinda ryari ribaherekeje basuraga Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Gusura iryo shuri byakozwe mu ruzinduko rw’akazi uwo muyobozi n’itsinda ayoboye bakomeje kugirira mu Rwanda kuva kuwa Mbere taliki ya 11 Ukwakira 2021.
Aba bashyitsi bakigera muri iri shuri bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru waryo, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji wabasobanuriye amavu n’amavuko y’iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ndetse anasobanura imikorere yaryo n’amasomo aritangirwamo.
Aba bashyitsi basuye ba ofisiye bakuru baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika bahigira amasomo yo kurwego rwo hejuru mu miyoborere (Senior Command Course) n’impamyabumenyi mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.
Lt Gen Teo Luzi aganira na ba ofisiye bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye yababwiye ko anejejwe no kuza gusura iri shuri agasanga hari ba ofisiye bari ku masomo abasaba kuzaba umusemburo w’umutekano uhamye.
Yagize ati: “Nejejwe no kuza gusura iri shuri nkabasanga muri mu masomo, ndizera ko murimo guhabwa amasomo azababera umusemburo w’umutekano uhamye no guharanira iterambere mu bihugu mwaturutsemo byo ku mugabane w’Afurika. Nk’ibisanzwe turizeza ubufatanye bw’u Butaliyani n’u Rwanda mu guteza imbere Polisi, Polisi y’u Rwanda imaze kutwungukiraho byinshi kandi natwe hari ibyo tubungukiraho, turishimye kandi tubifurije amasomo meza.”
Aganira n’aba bashyitsi, CP Mujiji yasobanuye ko iri shuri ryakira kandi rigahugura abapolisi bo mu bihugu bitandukanye ku masomo ya ba ofisiye bakuru kandi hakaba hanigishirizwa abanyeshuri baza ari abasivili nyuma bakazaba ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda mu gihe barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye.
Yasoje avuga ko iri shuri rigirana imikoranire n’izindi nzego z’umutekano aho rihugura abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu masomo ajyanye n’amategeko no kugenza ibyaha.