AmakuruAmakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya barenga 2,300

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo, yungutse abapolisi bato bashya 2,319 basoje amahugurwa y’ibanze abategurira kujya muri Polisi bari bamazemo umwaka.

Aba bapolisi bo mu cyiciro cya 17/2020-2021, bari bamaze umwaka bahererwa imyitozo mu kigo cy’imyitozo cya Polisi kiri i Gishari. Barimo abasore 1,869 n’inkumi 450.

Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko aba binjiye ku mugaragaro muri Polisi bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Yavuze ko ashingiye ku buryo bakurikiranye amahugurwa, ikinyabupfura n’ubwitange byabaranze ahamya adashidikanya ko bazuzuza inshingano zabo.

Yunzemo ati: “Banyeshuri murangije amasomo yanyu uyu munsi, nkuko amasomo murangije yitwa ay‘ibanze, mumenye ko ari bwo mugitangira umwuga wa gipolisi, mukeneye gukomeza kwiga no kwihugura aho muzaba mukorera hose.”

“Kuba mugejeje kuri uyu munsi mwibuke urugendo mwanyuzemo rutoroshye kuva mugeze hano bijye bibaha imbaraga zo kuzuza inshingano zanyu neza.”

CP Niyonshuti yashimiye Perezida wa Repubulika uhora aha icyerekezo Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bityo n’amashuri akabona aho ashingira akora gahunda z’ibikorwa biganisha kuri icyo cyerecyezo.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukuje abinjiye muri Polisi ko ari inshingano zabo mu gufasha Polisi gukumira no kurwanya ibyaha bikomeye nka ruswa n’ibyaba bifitanye isano nayo, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, iterabwoba, impanuka zo mu muhanda n’ibindi.

Ati: “Muri uru rugamba, umupolisi wese agomba kumva ko iyi nshingano imureba. Ibi ntibyagerwaho rero, hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage.”

Minisitiri Ugirashebuja yashimiye abapolisi basoje amahugurwa ku bwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa yamaze, abasaba gukoresha mu mirimo yabo ya buri munsi ubumenyi bw’ibanze bahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha ariko birinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger