Amakuru

Polisi y’u Rwanda yavuguruje amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zavogereye Uganda

Polisi y’u Rwanda yahakanye amakuru yatangajwe avuga ko abasirikare b’u Rwanda bahanganiye n’abaturage ku butaka bwa Uganda babiri bakahasiga ubuzima barimo umunyarwanda umwe n’Umugande umwe nk’uko byari byatangajwe.

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare habayeho guhangana hagati y’abari bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda imyenda ya caguwa mu buryo butemewe n’inzego z’umutekano ariko ko bitigeze bibera ku butaka bwa Uganda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda rivuga ko muri iryo joro inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu kazi kazo ko gucunga umutekano, zihagarika umuntu wari utwaye moto zimukekaho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butemewe, ariko aho guhagarara, atangira guhangana no kwanga gukurikiza ibyo zamusabaga.

Abandi bantu ngo bahise baza bifatanya n’uwo muntu wari utwaye moto, bashaka guhangana n’inzego z’umutekano bifashishije imipanga, banagerageza guhungira muri Uganda. Byabaye ngombwa ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zikoresha izindi mbaraga, zirasamo abantu babiri bahasiga ubuzima, umwe akaba yari Umunyarwanda, undi ari uwo muri Uganda.

Nyuma y’uko abo bantu bari bamaze guhungira ku butaka bwa Uganda, ngo nta kindi gikorwa cyongeye kubaho cyo kubakurikirana.

Abo bantu ngo basize iyo moto ndetse n’imyenda ya caguwa yari ipakiye.

Nyuma y’icyo gikorwa cyabaye, abayobozi muri ako gace byabereyemo ku mpande z’ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda, bahuye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 kugira ngo bagenzure ibyabaye.

Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian na ACP Emmanuel Hatari, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uruhande rwa Uganda rwari ruhagarariwe n’abayobozi mu Karere ka Rukiga barimo Alex Akampikaho, CSP Byaruhanga n’Umuyobozi wungirije wa Polisi muri Kabare.

Abo bayobozi kandi baganiriye n’abaturage baturiye umupaka w’ibihugu byombi, babashishikariza kurangwa n’imibanire myiza.

Babasabye no kwirinda kwambutsa umupaka ibicuruzwa mu buryo butemewe, no kwirinda ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko hahise hatangira iperereza kuri uko gushyamirana kwabayeho.

Polisi y’u Rwanda kandi yabeshyuje amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe ahabona n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda na bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko inzego z’umutekano zavogereye igihugu cya Uganda zikurikiranyeyo abo bantu.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zizakomeza gukora kinyamwuga nk’uko ari byo bisanzwe bizirangwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, na we, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko nta bashinzwe umutekano b’u Rwanda bambutse umupaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger