AmakuruAmakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umupolisi wagaragaye mu madhusho ari gukubita umuturage

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi wayo uheruka kugaragara mu mashusho akubitira umuturage mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Karacyemutse II Jesse ni we washyize aya mashusho ku rubuga rwa Twitter.

Muri aya mashusho yamaganwe n’abatari bake umupolisi wambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda agaragara akubitisha indembo umusore wari wambaye ipantaro y’umukara n’ishati irimo amabara y’umukara n’umweru.

Ababonye aya mashusho yafatiwe ahazwi nka Downtown mu mujyi was Kigali bavuze ko imyitwarire y’uriya mupolisi idakwiye.

Polisi yifashishije urubuga rwa Twitter yavuze ko “Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n’imyitwarire ya Polisi y’u Rwanda. Polisi yavuze ko ‘yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger