Amakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda yatangaje impinduka ku matariki yo gukoreraho ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda yagaragaje impinduka ku bari biyandikishije gukorera impushya za burundu n’izagateganyo zibemerera gutwara ibinyabiziga, aho byahindutse bikigizwa imbere ukwezi kumwe.

Mu itangazo rya nyujijwe ku rukuta rwa Twitter polisi y’u Rwanda ikoresha, riragaragaza ko abo mu ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba bazakora ibizamini muri Kamena 2021 aho kuba muri Nyakanga 2021 nk’uko byaribisanzwe biteganyijwe.

Itangazo riragira riti: ” Polisi y’u Rwanda iramenyesha abari biyandikishije kuzakora ibizamini by’uruhushya rwa burundu n’u rwagateganyo rwo gutwara ibinyabiziga mu ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba muri Nyakanga 2021 ko byimuriwe muri Kamena 2021.

Polisi y’ u Rwanda yakomeje ivuga ko ahazakorerwa ibizanini hatigeze hahinduka kandi ko abazakorera uruhushya rw’agateganyo bazakorera mu turere biyandikishijemo,ndetse bakore ku munsi wa mbere.

Dore uko gahunda yo gukora ibizaminj ihagaze:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger