AmakuruAmakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze urutonde rw’abatahiwe gukora ibizamini bya Permit

Ishani rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryashyize hanze urutionde rw’abatahiwe gukora ibizanini biyandikishije gukora mu Ukwakira, Ugishyingo,Ukuboza 2021 no muri Mutarama 2022.

Abatahiwe gukora ibizamini ni icyiciro cya Gatanu, itangazo rireba abatuye mu ntara Enye z’igihugu, Amajyaruguru, Amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerwzuba.

Iri shani rya Polisi y’u Rwanda, ryatangaje ko rizakoresha ibizamini mu turere tugize izi ntara guhera tariki 14 -24 Werurwe 2022.

Umuntu wiyandikishije gukora ikizamini akaba atibonye ku rutonde, azategereza urundi ruzatangazwa nyuma nk’uko Polisi yabitangaje.

Uzitabira ikizamini agomba kugaragaza ko yikingije kandi yanipimishije Covid-19, bitarenze amasaha 72, ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu afite. Ikindi kandi umukandida agomba kwitwaza indanganuntu y’umwimerere.

N.B:Igisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe mu kizamini.

Nyura kuri www.police.gov.rw urebe urutonde.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger