AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Polisi y’u Rwanda yari muri Minisiteri y’ubutabera yasubijwe inshingano muri Minisiteri y’umutekano

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yahereje bimwe mu bitabo Minisitiri mushya w’Umutekano mu gihugu, Gen Patrick Nyamvumba.

Muri iki gikorwa cyo guhererekanya ububasha yavuze ko yishimira umusanzu yatanze kuva mu 2016 ubwo iyi Minisiteri nshya yavagaho, izari inshingano zayo zikongerwa muri Minisiteri ye y’Ubutabera.

Ba Minisitiri uw’Ubutabera n’uw’Umutekano basinye ku masezerano yo guhererekanya inyandiko, cyane izijyanye umutekano mu gihugu, aho nka Polisi y’u Rwanda yari muri Minisiteri y’ubutabera yasubiye muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu yigeze kubamo.

Minisitiri Busingye Johnston kuri Twitter yagize ati “Muri rusange tuzakomeza gukorana umunsi ku wundi kugira ngo itegeko ryubahirizwe, umutekano urakomeza kuba ingenzi, uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe, ibyo dukora bikomeze kugira impinduka mu mibereho n’ubukungu by’igihugu.”

Yavuze ko hashize imyaka itatu, ukwezi kumwe n’iminsi itandatu ahawe ziriya nshingano zari muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, ngo umubano wari mwiza kandi bizakomeza.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aheruka kugirana n’itangazamakuru yabajijwe impamvu iyi Minisiteri y’Umutekano igarutse nyuma y’imyaka itatu, umunyamakuru amubaza impamvu yahawe Umusirikare “ufite izina rikomeye mu gihugu”.

Perezida Kagame asubiza iki kibazo yagize ati “Guhindura Leta nari nzi ko mwabimenyereye, uko byaje niko bigenda. Hari ubwo ushyiraho abantu ngo ugire ibyo ugeraho, …”

Hari abasesenguye ko iyi Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yakunze kuyoborwa n’Abasivile yahawe Umusirikare kugira ngo akaze ingamba z’umutekano bitewe n’umwuka politiki uri mu gihugu, n’ibimaze iminsi biriho by’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu bavugwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Uwaherukaga kuyobora iyi Minisiteri ni Sheikh Musa Fazil HARERIMANA wayivuyemo hashira imyaka itatu inshingano zari izayo zigenzurwa na Minisitiri w’Ubutabera.

Polisi y’u Rwanda yari muri Minisiteri y’ubutabera yasubiye muri Minisiteri y’umutekano
Ihererekanya bubasha ryabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger