AmakuruAmakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda igiye gusubizwa zimwe mu nshingano yahoranye zahawe RIB

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yagejeje ku Badepite umushinga w’itegeko rishobora kuzatuma Polisi y’u Rwanda isubirana zimwe mu nshingano yahoranye zikaba zakorwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umushinga w’ivugururwa ry’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda (RNP), uteganya ko izahabwa ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, n’ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza ku byaha.

RNP igengwa n’Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010, ryahinduwe mu 2017 ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Urwo rwego rwahawe inshingano zose zijyanye no kugenza ibyaha mbere zakorwaga na Polisi.

Uwo mushinga uteganya ko Polisi yakongerwamo abakozi, kongererwa ububasha burimo ubwo kugenza ibyaha bibangamira umutekano wo mu muhanda, uwo mu nzira za gariyamoshi n’uwo mu mazi nyabagendwa.

Ibyo bigamije ko ubwo bushobozi bwabo buzajya bufasha mu kugenza ibyaha, harimo nko gusaka, gufatira, gukusanya ibimenyetso, bigashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24h).

Mu mushinga w’itegeko rishya hateganyijwemo “guha RNP ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha byo mu muhanda.”

Minisiteri y’Umutekano yasabye ko hakorwa izindi mpinduka, nyuma y’uko bigaragaye ko “hari imbogamizi mu mikorere ya RNP zikeneye gukemurwa mu rwego rw’amategeko, kugira ngo nayo ishobore kuzuza neza inshingano zayo.”

Muri zo mbogamizi harimo kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by’ibanze ahabereye icyaha, kutagira ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha, kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n’icyaha cyakozwe ndetse no kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha byo mu muhanda, cyane cyane mu gihe habaye impanuka.

Ziyongera ku zindi nko kugenzura ko amategeko yubahirizwa; kubungabunga umudendezo rusange imbere mu Gihugu; kurinda umutekano w’abantu n’uw’ibintu byabo; kugoboka umuntu wese uri mu kaga no kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, mu by’ubutabazi n’iby’amahugurwa.

Harimo kandi gukumira no kurwanya iterabwoba; kurinda umutekano wo ku butaka, uwo mazi n’uwo mu kirere; kurwanya inkongi y’umuriro n’izindi nshingano.

Uwo mushinga w’itegeko kandi uteganya ko abapolisi batoroka akazi bajya bafatwa nk’abakoze icyaha aho gufatwa nk’abakoze amakosa asanzwe ahanwa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi.

Impamvu izo mpinduka ziteganyijwe ni uko gutoroka ari kimwe mu bibazo bikeneye gushakirwa ingamba mu buryo bw’amategeko ku buryo byagabanuka, aho gukomeza kubihana nk’ikosa risanzwe ryo mu rwego rw’akazi.

Minisiteri y’umutekano yavuze ko “Ibi byatewe nuko gutoroka ari kimwe mu bibazo bikeneye gushakirwa ingamba mu buryo bw’amategeko zatuma gutoroka bigabanuka, aho gukomeza kubihana nk’ikosa risanzwe ryo mu rwego rw’akazi.”

Biteganywa ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ni mu gihe Utari ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Mu bijyanye n’impamvu nkomezacyaha, iyo ofisiye cyangwa utari ofisiye wahamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y’u Rwanda cyangwa yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Mu gihe iryo tegeko ryaba ryemejwe rigatangira gushyirwa mu bikorwa biteganyijwe ko muri Polisi y’u Rwanda hazashyirwaho urundi rwego rw’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi rugizwe n’Umuyobozi Mukuru n’abayobozi bakuru bungirije ba Polisi y’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger