Polisi yishe umunyeshuri imuziza kutambara agapfukamunwa
Kugeza ubu tuvugana uyu mubumbe wacu umaze igihe kinini uhangana n’ibyorezo byinshi cyane birimo n’icyorezo cya Coronavirus kimaze imyaka ibiri kiduhangayikishije cyane, byagiye bituma ahantu hatandukanye hashyirwaho uburyo bwo kugikumira ndetse kwirinda ko cyakwiyongera.
Nubwo hashyizweho aya mategeko ariko hari abitwaza ko abantu bayarenzeho maze bagakora ibintu bitakabaye bikorwa n’ikiremwa muntu, ubu tuvugana inkuru y’inshamugongo yatashye mu muryango w’umunyeshuri ukomoka I Kinshasa wakorewe ibintu bibabaje cyane bya kinyamaswa.
Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuvugwa inkuru ibabaje cyane ndetse iteye agahinda, aho umunyeshuri witwa Honore Shama yitabye Imana nyuma y’uko umupolisi amurashe amuhora ko atambaye agapfukamunwa.
Honore Shama wari usanzwe yiga muri Kaminuza ya Kinshasa, yarashwe urufaya rw’amasasu n’umupolisi wari umusanze atambaye agapfukamunwa arimo gufata amashusho yari yategetswe gufata nk’umukoro wo kw’ishuri.
Nkuko ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Congo byabivuze, aya mahano yabaye kuwa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2021, aho uyu munyeshuri yarashwe n’umupoilisi nyuma y’uko asabwe kwambara agapfukamunwa undi agasubiza ko bitajyanye n’umukoro ari gukora muri ako kanya, ibintu bitashimishije uyu mupolisi wateganyaga ko ashobora guhabwa ruswa ariko ntiyayihabwa birangira arashe amasasu menshi Honore Shama ahita yitaba Imana.
Ubusanzwe muri Congo Kinshasa hashyizweho itegeko ritegeka abantu bose kwambara agapfukamunwa igihe bari mu ruhame aho umuntu utubahirije iryo tegeko acibwa amande y’amafaranga ibihumbi bitanu mu manyarwanda.
Yanditswe na Hirwa Junior