Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Polisi yihanangirije abahamagara imirongo yayo badakeneye serivisi inabibutsa itegeko rishobora kubahana

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi nziza no kubafasha igihe bahuye n’ikibazo, Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itandukanye ihamagarwa ku buntu, Polisi y’u Rwanda ikaba yaburiye abantu bahamagara iyi mirongo badakeneye ubufasha ahubwo bagamije gutesha umutwe no gutukana.

Iyo mirongo twavuga uzwi cyane wa 112 wahamagaraho Polisi y’u Rwanda igihe ushaka ubutabazi bwihuta, 110 igihe ushaka ubufasha ugize ikibazo uri mu mazi, 111 ni umurongo wahamagara uramutse uhuye n’ikibazo giturutse ku nkongi y’umuriro, 113 iyi wayihamagara igihe uhuye n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda, 118 iyi ihamagarwa hari serivisi ushaka mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, 997 ihamagarwa mu kurwanya ruswa, ndetse n’umurongo wa 3511 wahamagara igihe uhohotewe n’umupolisi.

Iyi mirongo yose ihamagarwa ku buntu nta mafaranga y’ifatabuguzi uciwe, kandi Polisi y’u Rwanda iba ifite abapolisi biteguye kwakira abayihamagaye yose icyarimwe.

Raporo yakozwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kwitaba ziriya telefoni umunsi ku wundi, kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 18 Ukwakira 2019, yagaragaje ko mu bantu bagera ku bihumbi 192, 181 bahamagaye mu minsi umunani gusa, abantu bangana n’ibihumbi 159, 841 ari bo bahamagaraga bafite impamvu zumvikana zitumye bahamagara.

Ni mugihe hari bamwe mu baturage bahamagara iyo mirongo mu buryo butari bwo, aho abagera 1,092 bahamagaye batukana, abantu 902 bahamagara basaba indirimbo, abantu ibihumbi 8,643 bari abana bahamagaraga bakubagana, abantu 1,526 bahamagaraga basuhuza, abantu 2,446 bahamagaraga basaba serivisi za bimwe mu bigo by’itumanaho, ni mu gihe abantu bagera ku 17,728 ari abahamagaraga ntibavuge bagaceceka.

Ibi bigira ingaruka kuko biba inzitizi zikomeye zo kugera ku ntego zashyiriweho iyi mirongo, aho bituma abantu bakeneye ubufasha cyangwa serivisi runaka batabona umwanya wo guhamagara kuko imirongo iba yihariwe n’abayikoresha nabi.

Aha niho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ahera akangurira Abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange, gukoresha neza iriya mirongo mu rwego rwo kugira ngo abakeneye ubufasha bwa Polisi bajye babubona nta nkomyi.

Yagize ati “Iriya mirongo twayishyizeho tugamije gufasha abaturage, gusa bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bantu binubira ko batabona uko bahamagara bitewe na bamwe mu bantu bayikoresha nabi badusaba ibitajyanye na serivisi bakagombye kutubaza cyangwa bavugiraho amagambo atari meza”.

CP Kabera akomeza agaya bamwe mu bantu bafata telefoni badafite icyo bashaka kuvuga gifatika, cyangwa bagambiriye gutukana gusa.

Aboneraho gusaba ababyeyi ndetse n’abandi bita ku bana kujya babarinda gukoresha telefoni bahamagara imiringo y’ubutabazi nta mpamvu.

Ati “Mutekereze nk’umuntu uhamagara iriya mirongo nta kintu gifatika ashaka kuvuga, agatuka abapolisi gusa bari hariya biteguye guha serivisi abaturage bifitiye ibibazo cyangwa bekeneye gutabarwa. Hari n’imibare myinshi y’abana bakoresha telefoni z’ababyeyi babo bagatuma abantu babura uko bahamagara, ibi biragaruka ku nshingano z’ababyeyi babo cyangwa abandi bashinzwe kubarera, bakwiye kwigisha abo bana akamaro k’iriya mirongo y’ubutabazi, bakamenya igihe ihamagarwa n’uko ikoreshwa”.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kwigisha Abanyarwanda imikorereshereze y’iriya mirongo ariko nanone amategeko akubahirizwa ku bantu bazakomeza kuyikoresha nabi.

Yagize ati “Abaduhamagaye bose biba bigaragara ndetse n’imirongo ya telefoni bakoresha bahamagara turayibona, byatworohera kubakurikirana tukababona ariko si cyo kigamijwe. Icyo dukeneye ni uko abantu bamenya imikoreshereze y’iriya mirongo kandi bakirinda imyitwarire itari myiza igihe baduhamagaye”.

Itegeko n°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho ingingo yaryo ya 201, rivuga ko umuntu wese, utabiherewe uruhushya n’itegeko cyangwa ngo abisonerwe na ryo, agakora igikorwa kigira ingaruka mu buryo buziguye cyangwa butaziguye zo kwangiza, gutesha, kubuza, kubangamira ikoreshwa ry’ihuriro rya mudasobwa, cyangwa kubuza kugera, cyangwa kwangiza porogaramu cyangwa inkuru ibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe ibiteganijwe mu gitabo cy’amategeko ahana.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 35, ivuga ko umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa, ushyira ibikangisho ku muntu cyangwa ku wundi muntu bigatuma umuntu agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba hifashishijwe kimwe muri ibi bikorwa bikurikira iyo:

1. Yerekanye, akwirakwije cyangwa ashyize ahagaragara inyandiko, amajwi, amashusho cyangwa amafilimi by’urukozasoni;

2. Ku bw’inabi, afashe amashusho, filimi cyangwa amajwi by’undi muntu atabyemeye cyangwa atabizi;

3. Agaragaje cyangwa akwirakwije amakuru ashobora gutuma undi muntu akorerwa ubugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger