Polisi y’igihugu yageneye ubutumwa ababyeyi n’abanyeshuri mu gihe basubira ku mashuri
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mutarama 2020 abanyeshuri barasubira ku mashuri, Polisi y’igihugu ikaba yibukije ababyeyi ko bagomba gutegura abana bakava mu rugo hakiri kare ndetse n’ibigo bitwara abagenzi bikazorohereza abanyeshuri mu ngendo zabo.
Ababyeyi bibukijwe ko bagomba gutegura abana bakava mu rugo hakiri kare bambaye umwambaro w’ishuri kugirango umutekano wabo ushobore kwitabwaho mu gihe bagenda no kugirango boroherezwe mu kubona imodoka zibasubiza ku ishuri.
Polisi y’igihugu kandi irasaba ibigo bitwara abagenzi kubafasha bakagera ku ishuri amahoro, umushoferi akirinda kurenza umubare w’abagenzi bagenewe ikinyabiziga no kwirinda kugendera ku muvuduko urengeje.
Abanyeshuri biga bacumbikiwe batangiye gusubira ku mashuri guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 hakurikijwe uturere bigamo nk’uko byari byatangajwe na minisiteri y’uburezi aho byari biteganyijwe ko abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Muhanga na Huye ari bo bazabanza kugenda.
Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza umwaka wa gatandatuw’amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bo bongereweho icyumweru bakaba bazatangira tariki ya 13 Mutarama 2020 bitewe n’uko aribwo bakibona amanota y’ibizamini bya Leta n’ibigo boherejwe kwigaho.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji yijeje ananyarwanda ko polisi izakora ibishoboka byose kugirango abanyeshuri bagere ku mashuri amahoro nk’uko bisanzwe.
CP Mujiji yagize ati “nk’ibisanzwe turiteguye kugirango ingendo zizagende neza ariko cyane cyane muri ibi bihe abanyeshuri basubira ku mashuri. Ikiruta ibindi ni uko abashoferi twababwiye ko bafite inshingano zo gutwara abantu neza, bakirinda kugendera ku muvuduko ukabije tunabasaba kandi kwirinda kurenza umubare wagenewe ikinyabiziga kuko biri mu biteza impanuka zo mu muhanda.”
Yakomeje agira ati “Ababyeyi turabasaba kohereza abana hakiri kare ndetse banabaherekeze babageze ku modoka zibatwara kugira ngo bagere aho bajya hakiri kare. Abanyeshuri kandi usibye kubahiriza amasaha bagomba kugenda bambaye umwambaro w’ishuri kugirango binorohere ababafasha mu ngendo zabo.”
Ni mugihe hagiye hakunze kuvugwa ko abanyeshuri baturuka murugo bakerewe iyo bajya ku mashuri ugasanga bateje umuvundo ahategerwa imodoka kuko baba baziye rimwe bose ariyo mpamvu ibigo bitwara abagenzi ndetse n’urwego ngenzuramikorere (RURA) na Polisi bakunze gukangurira ababyeyi kujya bakurikirana umwana kuva avuye mu rugo kugeza abonye imodoka kuko hari n’abagaragaye ko baturuka mu rugo kare bagatindira mu nzira babona bwije bakajya gutega.
Polisi y’igihugu yakanguriye abanyeshuri kwifashisha imirongo ya telefoni igihe bagiriye ikibazo mu nzira, imirongo yo kwifashisha ni 112, 113, 0788311110, 078811155.