AmakuruPolitiki

Polisi y’igihugu yagaragaje ko ntacyo yishinja ku ihohoterwa Dr Kayumba ayishinja

Polisi y’u Rwanda yashubije ku ihohoterwa ishinjwa na Dr Kayumba Christopher usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, ivuga ko umusinzi nka we adashobora kwangiza isura yayo yitwaje kurenganywa.

Kayumba usanzwe uzwi mu gukora ubusesenguzi kuri Politiki mpuzamahanga, aherutse kwandika kuri Twitter ye ubutumwa buvuga ko akomeje guhohoterwa na Polisi y’u Rwanda kubera icyo yise imikorere yayo idahwitse.

Dr. Kayumba yivuye inyuma yabanje kwibutsa ko mu byumweru bike bishize yafunzwe iminsi 10 ngo mu nyuma asabwa amafaranga ibihumbi 500 kugira arekurwa.

Uyu mwarimu wa Kamuza y’u Rwanda yavuze ko nta kibazo gikanganye afitanye na Polisi y’u Rwanda, gusa ntiyatinya gutunga agatoki ubuyobozi bukuru b’uru rwego rushinzwe umutekano ngo kuko abaruyobora bakunze kumugendaho.

Mu kugaragaza kamwe mu karengane yagiye akorerwa na Polisi y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher yareruye avuga ko Polisi y’u Rwanda yatangiye kumugendaho kuva muri 2012 ar na bwo na we yatangiye kuyirwanya.

Dr. Kayumba yanatunze polisi agatoki ayibutsa ko ibuza itangazamakuru gukorera mu mudendezo n’ ubwisanzure.

Yatanze urugero rw’ikinyamakuru cye The Chronicle cyafunzwe ndetse n’umunyamakuru wacyo Idrissa Byiringiro wakatiwe igifungo nyuma y’icyo yise gukorerwa “igenzura ridafututse.”

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko imodoka ya Dr. Kayumba yafashwe mu gikorwa cyo gukumira abashoferi batwara basinze.

Nyuma y’uko iby’iri hangana bivugishije benshi, Polisi y’u Rwanda yongeye guhaguruka yerura ko Dr Kayumba asanzwe ari umusinzi ruharwa unateza akaga rubanda. Ni mu butumwa Polisi yacishije kuri Twitter yayo mu kanya kashize.

Polisi yagize iti” Dr Kayumba asanzwe ari umusinzi n’umunyakavuyo kuri rubanda. Polisi izareba ukuntu yamushyira ku murongo. Ntabwo twamusaba imbabazi. Ntabwo ashobora kwangiza isura ya Polisi yitwaje kumuhana. Nagende avuge ibyo shaka.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger