Polisi yatangaje igihe ibizamini bya Perime bizatangira gukorerwa i Busanza
Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko kuva tariki 6 Gicurasi 2024 rizatangira gukoresha ibizamini bya Perimi hifashishijwe ikoranabuhanga mu kigo cya Busanza giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.
Itangazo ryashyizweho umukono na ACP Dr Steven Rukumba, Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, rivuga ko ibizamini bizajya bikorerwa muri iki kigo ari uruhushya rw’agateganyo n’impushya za burundu urwego A,B,C,D,D1. Kwiyandkisha bizajya bikorerwa ku Irembo imirongo ikazaba ifunguye kuva tariki 6 Gicurasi 2024.
Uwasabye gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga agomba kubahiriza amasaha yahawe yiyandikisha kandi akitwaza indangamuntu y’umwimerere. Abakeneye ibindi bisobanuro bashyiriweho umurongo utishyurwa babarizaho ari wo 118.
Muri Werurwe 2024, Polisi nibwo yerekanye inyubako n’ibibuga bikorerwaho ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu, ndetse n’ikoranabuhanga rizifashishwa.
Icyo gihe Polisi yasobanuye ko iyo umunsi wageze, umukandida ajya mu Busanza akakirwa neza n’abamuyobora aho akorera, bakamusaba indangamuntu, akibona muri mudasobwa ko ari mu bakora ikizamini.
Yinjira mu cyumba akoreramo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo cyangwa mu kibuga cy’ibizamini by’impushya za burundu abanje gutera igikumwe, kugira ngo barebe niba imyirondoro iri ku ndangamuntu ari iye koko.
Baramwakira bakamuyobora mu kindi cyumba agasuzumwa niba afite ingingo zikora neza (amaso, amatwi, amaguru n’amaboko), agakomereza mu kindi cyumba ategererezamo serivisi zo gukora ibizamini, hanyuma bakamuyobora ku kinyabiziga akoreraho ikizamini.
Ukora ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga wese agitangira abihawe n’ikoranabuhanga, agatangirana amanota 100, ariko uko atsinzwe ya manota akagenda akurwaho abireba, yajya munsi ya 80 akaba aratsinzwe akava mu kibuga.
Mu kibuga umuntu aba ari wenyine mu modoka, agenzurwa n’ikoranabuhanga rikamuha amanota ayareba, ndetse yanajya mu muhanda nubwo aba ari kumwe n’umupolisi haba harimo camera n’udufata amajwi, ku buryo atavuga ko bamurenganyije.