Polisi yatangaje igihe gahunda yo kongera gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga izasubukurirwa
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda ko guhera mu kwezi gutaha k’Ukwakira ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura gahunda yo gutanga ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
Ni ukuvuga uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga n’uruhushya rwa burundu.
CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko ku bufatanye bwa Polisi n’ikigo Irembo hatangiye gahunda yo kwiyandikisha ku bifuza gukora ibyo bizamini. Bakiyandisha bakoresheje *909# cyangwa banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw hanyuma bagakurikiza amabwiriza, kwiyandikisha kandi uhitamo igihe ushaka kuzakorera ikizamini kuko bizakomeza.
Abiyandikisha bose bazakora hakurikijwe urutonde rw’uko biyandikishije aha ni naho CP John Bosco Kabera yaboneyeho gusaba abiyandikisha kwirinda umuvundo kuko uri mu bituma batabasha kwiyandikisha vuba.
Yagize ati” Abantu barabyibuka ko serivisi yo kwiyandikisha yigeze kugira ikibazo biturutse ku ikoranabuhanga ndetse nyuma yaho habaye gahunda ya guma mu rugo. Ibi byose byakomye mu nkokora gahunda twari twaratangiye yo gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, ariko kuri ubu imirongo irafunguye abantu bakwiyandikisha ku buryo mu ntagiriro z’ukwezi gutaha bazatangira gukora ibizamini. Ariko turakangurira abantu kwiyandikisha bitonze mu rwego rwo kwirinda umuvundo kuko iyo babyiganira muri serivisi zo kwiyandikisha nibwo wumva bavuga ko barimo kubikora bikanga.”
CP Kabera yakomeje asubiza abagiye bagaragaza impungenge z’uko impushya zabo zarengeje igihe cyane cyane impushya z’agateganyo. Yababwiye ko icyo kibazo Polisi y’u Rwanda ikizi kandi izafasha bene abo bantu.
Ati” Kubera ibihe twagiye tunyuramo byo kurwanya COVID-19 hari abatarabonye uko bakora ibizamini ndetse ntibanabona uko bongeresha impushya zabo cyane cyane iz’agateganyo, hari ujya kwiyandikisha ikoranabuhanga rikagaragaza ko uruhushya rwe rwarengeje igihe ntirugaragare mu ikoranabuhanga. Abo bantu ubu bahawe amahirwe yo kuzakora ibizamini,bazafashwa bakore.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka n’amande bya hato na hato. Yavuze ko guhera mu kwezi gutaha k’Ukwakira Polisi y’u Rwanda izatangiza ikoranabuhanga rya za Camera nshya zizajya zandikira amande abantu barenze ku mabwiriza yo mu muhanda cyane cyane mu masangano y’imihanda ahari amatara (Traffic Right cg Feux Rouge).
Yagize ati “Hari abantu usanga bafite ingeso yo kutita kuri ariya matara, utwaye ikinyabiziga agacunga ku jisho umupolisi akambuka atabyemerewe, hari abakandagira mu murongo munini ubanziriza ya mirongo abanyamaguru bambukiramo, (Zebra Crossing) ndetse n’abasanga abagenzi muri iyo mirongo, abagenda bavugira kuri telefoni ndetse hari na bamwe mu bashoferi batambara imikandara yabugenewe. Abo bose bazagira ibyago byo kwandikirwa amande na za Camera nshya zigiye gushyirwa ku mihanda.”
Muri iki kiganiro, Commissioner of Police John Bosco Kabera yibukije abantu ko icyorezo cya COVID-19 kitararangira abakangurira kurushaho kubahiriza amabwiriza yo ku kirinda. Yagarutse ku bantu barimo kwitabira serivisi za Sports nko kureba imikino muri sitade ndetse n’abajya mu bigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri.
Yasabye abatanga serivisi ziheruka gufungurwa nko koga muri pisine, imyitozo ngororamubiri (Gym) n’izindi siporo kujya bagenzura ko abakiriya babo barimo kubahiriza amabwiriza Minisiteri ya siporo yatanze, bakabikora badategereje ko inzego zitandukanye zirimo na Polisi ko baza kubigenzura kuko uwo bizagaragara ko abakiriya be babirenzeho azabihanirwa.
CP Kabera yavuze ko byose biri mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyakomeza gukwirakwira bika byatuma hafatwa ibyemezo bikomeye nk’ibyo abantu baherutse kuvamo birimo gahunda ya Guma mu Rugo.