AmakuruPolitiki

Polisi yatahuye umusore wari wihambiriyeho urumogi ibiro 10

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafatiye umusore witwa Bimenyimana Reverien w’imyaka 28 mu kagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi, akaba yari yihambiriye ku mubiri we ibiro 10 by’urumogi arenzaho imyenda.

Uyu Bimenyimana akaba yari ari mu modoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite nomero ziyiranga RAA 777W yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza muri Nyamagabe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango Bimenyimana afatwe ari umuturage watanze amakuru.

CIP Emannuel Kayigi ati:”Umuturage w’inyangamugayo yabonye ko uyu musore yinjiye mu modoka ari Rusizi, ahamagara Polisi, iyi modoka igeze ku Kitabi irayihagarika, kuko umuturage yari yatanze amakuru arambuye y’uyu musore, Polisi yahise imufata koko irarumusangana, imushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.”

Bamwe mu bakwirakwiza ibiyobyabwenge babikenyereraho, hari ababiheka mu mugongo nk’abana, naho abandi babihisha mu biribwa n’ibinyobwa nk’imigati, ibihaza, amata n’ibindi. Hari n’abajya bafatwa babyambariye ho ingofero, mu gihe abandi bafatwa babihishe mu mapine y’amagare n’ibindi binyabiziga.

Avuga kuri aya mayeri, CIP Kayigi avuga ko nubwo abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ntibibuza Polisi kuyatahura. Ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya tuzakomeza. Abishora mu biyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka.

Bimenyimana yavuze ko uru rumogi yari aruvanye mu karere ka Rusizi akaba yari agiye kurucururiza mu mujyi wa Nyanza aho atuye.

CIP Kayigi yashimye uyu muturage ku ruhare yagize mu ifatwa ry’uyu musore, ndetse yongeraho ko ibi bikwiriye kubera urugero rwiza abandi mu rwego rwo gufatanya gukumira ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge muri rusange .

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 2, iteganya ko Umuntu wese winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000Frw).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger