Polisi yahagaritse ibirori Dj Pius yumvishirizagamo abantu indirimbo ziri kuri Album ye bihita bihindurwa mu bundi buryo. + (AMAFOTO)
Dj Pius witegura kumurika Album ye yise “Iwacu” mu ijoro ryakeye yumvishije abakunzi b’umuziki zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye gusa kubera amasaha yari yakuze ibi birori byatangiye bacuranga mu ndangurura majwi Polisi imaze kubihagarika aba biteguye bahise babindura “Silent Disco”.
Mu ma saa cyenda n’igice, nibwo Polisi y’igihugu iri kumwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bageze ahagombaga kubera ibi birori ivuga ko ku mpamvu z’urusaku batwaye ibyuma bya muzika byacurangirwaga aho, nyuma yibyo abateguye ibi birori bahise bahindura uburyo byakorwaga no neho bumvisha abantu izo ndirimbo ziri kuri iyi Album ya Dj Pius bakoresheje ecouteurs ku bashaka kuguma mu busitani aho ibi birori byari byateguriwe biyumvira umuziki mu buryo buzwi nka “Silent Disco”.
Abateguye ibi birori ubundi bashakaga ko kibere mu busitani gusa kubera guhagarikwa na Polisi bamwe bagumye mu busitani bumvira kuri Ecouteurs,mu buryo bwa “Silent Disco” mugihe abandi bahise bajya gucurangira imbere mu kabari gahari ku byuma bya muzika bisanzwe.
Ibi birori byabereye Kimihurura imbere neza ya Papyrus ahitwa Gusto Bar & Restaurant. abitabiriye ibi birori bakaba baharebeye imikino y’igikombe cy’Isi ya Kimwe cya kane yaraye ibaye . Dj Pius yumvishaga abakunzi b’umuziki izi ndirimbo ze yari ashyigikiwe n’abamwe bahanzi bahano mu Rwanda baje muri ibi biroriku mutera ingabo mubitugu.