AmakuruUbukungu

Polisi yafashe abantu bane bari batwaye imyenda ya Caguwa

Abantu bane batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke ubwo bari batwaye imyenda ya caguwa mu buryo butemewe n’amategeko bayikuye mu gihugu cya Congo Kinshasa bayizanye mu Rwanda mu karere ka Karongi.

Amakuru avuga ko abatawe muri yombi barimo umugabo witwa Elias Ntamakiriro w’imyaka 30 y’amavuko, Samuel Ndayishimiye w’imyaka 48 y’amavuko, Felicien Ndayizeye w’imyaka 34 y’amavuko ndetse n’umugore witwa Aimee Nyirandorwa w’imyaka 28 y’amavuko, bakaba barafashwe kuwa kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwabyanditse, aba bantu bafatiwe mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagali ka Kagarama mu Mudugudu wa Gabiro, aho bafatanwe imifuka ine yari irimo imyenda ya caguwa bayipakiye mu modoka isanzwe itwara abagenzi yo mu bwoko bwa taxi.

CIP Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangaje ko aba bantu bane bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage batubwira ko hari imyenda ya caguwa irimo kwambutswa mu kiyaga cya Kivu ikuwe hakurya muri Congo.

Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bari kwambutsa imyenda ya caguwa bayikuye muri congo, abapolisi bahise bajya gushyira bariyeri mu muhanda uturuka Nyamasheke werekeza Karongi ndetse baza gufata imodoka yari ipakiye izo caguwa amabalo atanu mu modoka ya taxi itwara abagenzi”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba CIP Karekezi yasoje ashimira abaturage batanze amakuru bayaha Polisi bigatuma bariya bantu bafatwa ndetse akaba yaboneyeho kuburira abantu bishora mu byaha bijyanye n’ubucuruzi butemewe n’amategeko bwambukiranya imipaka ko bazajya bahanwa by’intangarugero mu gihe bafashwe.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza naho imyenda bafatanwe yahise ijyanwa mu biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro, ishami rya Karongi.

Itegeko riteganya ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara, naho imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu igatezwa cyamunara. Umushoferi wayo agacibwa amande ya $5000.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger