AmakuruImyidagaduro

Polisi ya Uganda yahagaritse ibitaramo bya Jose Chameleone

Umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda nyuma yo gutangaza ko yinjiye mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni nawe atangiye gukorerwa nk’ibyo mugenzi we Bobi Wine yagiye akorerwa mu bihe bitandukanye ubwo yateguraga ibitaramo bigakomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano.

Polisi ya Uganda mu mwaka ushize yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine cyo kumurika album ye yitwa ‘Kyalenga’ cyagombaga kubera muri Namboole Stadium, nyuma aza kugikorera kuri One Love Beach mu Karere ka Wakiso.

Muri Mata uyu mwaka nabwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Uganda yategetse ko ibitaramo bya Bobi Wine byagombaga kubera ahitwa Kyaddondo, bihagarikwa.

Kuri iyi nshuro Polisi ya Uganda yaburijemo ibitaramo bibiri Jose Chameleone yari afite ahitwa Mutukula na Kalisizo havugwa ko nta byangombwa by’umutekano uyu muhanzi afite.

Abajyanama b’uyu muhanzi bavuze ko Leta ya Uganda iri gukora ibi mu rwego rwo guca intege umugambi we wo kwinjira muri politiki.

Umujyanama wa Jose Chameleone, Robert Nkuke, uzwi nka Mutima yavuze ko bari bafite ibikenewe byose ngo iki gitaramo kibe.

Ati “Umuyobozi wa Polisi yo muri Mutukula yari yarakaye cyane. Bavugaga ko bari gukurikiza amategeko avuye hejuru. Nta kintu na kimwe twaburaga, twari dufite ibikenewe byose. Ndatekereza ko ikibazo ari politiki.”

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Masaka yavuze ko uyu muhanzi nta byangombwa bijyanye n’umutekano afite.

Ati “Nibyo koko ibitaramo bya Chameleone muri Mutukula na Kalisizo byahagaritswe kubera ko nta byangombwa afite kandi ntabwo twakwemerera umuntu gukora igitaramo nta byangombwa by’umutekano afite. Abahanzi bazi inzira nyazo bacamo kugira ngo bakore ibitaramo.”

Jose Chameleone yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye muri Politike ya uGnda ubwo yavugaga ko nawe ateganya kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala mu matora ateganwa kuba muri iki gihugu muri 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger