Polisi ya Tanzania yataye muri yombi abapfumu bagera kuri 65
Polisi ya Tanzania yamaze guta muri yombi abapfumu 65 bazira ubwicanyi bushingiye ku migenzo bwakorewe abana barenga icumi.
Abenshi muri aba bana bishwe muri Mutarama uyu mwaka baciwe bimwe mu bice by’umubiri.
Muri Tanzania ndetse no muri bimwe mu bihugu bituranye na yo bagira imyemerere y’uko hari bimwe mu bice by’umubiri bitera ishaba cyangwa bikazana ubukire.
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania Simon Sirro, yategetse ko umupfumu wese ukorera muri iki gihugu agira ibyangombwa bimuranga, anasaba inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’amadini n’Abanya-Politiki kubafasha.
Abana 10 bo mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’agace ka Njombe ni bo bishwe, mu gihe mu majyaruguru y’agace ka Simuyu hishwe abana batazwi umubare.
Amubyeyi b’umwana witwa Goodluck Mfugale wishwe afite imyaka itanu y’amavuko, babwiye BBC ko uyu mwana wabo w’umuhungu yishwe nyuma yo kwibwa.
Muri Tanzania hasanzwe imyemerere yihariye y’uko ibice by’umubiri w’umuntu ufite ubumuga bw’uruhu (abazwi nk ba nyamweru) ari umuti ukomeye mu mihango ya gipfumu, ibi bikaba bituma habaho ubwicanyi bukomeye bukorerwa bariya bantu.
Ntibizwi neza niba bariya bana 10 bishwe bari bafite ubumuga bw’uruhu.