Amakuru

Polisi ya Kenya yataye muri yombi abasirikare babiri b’iki gihugu

Ku wa kane w’iki cyumweru, Polisi y’igihugu cya Kenya yataye muri yombi abasirikare babiri b’iki gihugu bo ku rwego rwa Senior Private, nyuma yo kubafata batwaye ibisasu mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba basirikare bafashwe bava i Nairobi mu murwa mukuru berekeza ahitwa Isiolo.

Aba bagabo bombi baterewe muri yombi mu mujyi wa Nanyuki ubwo bari batwaye amasasu mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Probox. Ni nyuma y’uko Polisi yari yatungiwe agatoki igahita ibakurikira.

Ifatwa ry’aba basirikare ryemejwe na Kizito Mutoro usanzwe ari Umuyobozi wa Polisi muri Laikipia East wavuze ko bafatanwe amasasu 750 yifashishwa mu mbunda zo mu bwoko bwa AK-47.

Yagize ati”Twamenye amakuru ko aba basirikare bari mu modoka yo mu bwoko bwa Probox bajya Isiolo, hanyuma mu gushakisha twabasanganye igisanduku kinini cyarimo intwaro. Twabanje gukeka ko cyarimo ibisasu biturika.”

Yakomeje avuga ko babanje kubajyana kuri Station ya Polisi ya Nanyuki, nyuma bakaza kubashyikiriza ingabo za Kenya zishinzwe imyitwarire ya gisirikare(Military Police).

“Twakoranye inama na military Police hanyuma dufata umwanzuro w’uko KDF(Kenya Defense Force) ari yo igomba kwita ku kibazo.”

Muri iyi nama, Polisi ya Kenya ifatanyije na Military Police bemeranyije kujya gusaka mu mazu y’aba basirikare.

Mu gihe byaba bitahuwe ko bafite aho bahuriye n’imitwe y’iterabwoba ya Al-Shabaab cyangwa Al-Qaeda, bahita bashyikirizwa ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba.

Ifatwa ry’aba basirikare rikurikiye iry’abandi bantu babiri batawe muri yombi mu byumweru 2 bishize bagahita bashyikirizwa ishami rishinzwe guhashya iterabwoba, nyuma yo gusanga bakoranira hafi n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger