AmakuruInkuru z'amahanga

Polisi ya Kenya yataye muri yombi abantu 10 bafite imiturirwa mu mujyi wa Nairobi

Kuri uyu wa Gatandatu Polisi ya Kenya ikorera mu mujyi wa Nairobi, yataye muri yombi abantu 10 bazira kuba batarateye amazu yabo irangi nyuma y’uko bitangajwe na Guverineri w’Umujyi Mike Sonko watanze itangazo ahamagarira abafite imiturirwa muri uyu mujyi kuvugurura.

Mu batawe muri yombi harimo Jane Asena, ushinzwe kwita kuri Karachi House na Charles Ndung’u Mwangi, umuyobozi wa Latema/Lagos Road, Ann Nana Matei n’ abandi.

Umunyamabanga w’ agateganyo muri uyu mujyi Leboo Morintat yavuze ko abatawe muri yombi barimo banyiri amazu, abashinzwe kuyitaho n’ abayakoreramo.

Igikorwa cyo kugenzura inzu zitujuje ibisabwa mu mujyi wa Nairobi cyatangiye gukorwa kuva kuwa Gatatu tariki 28 Kanama,aho  abapolisi bashinzwe isuku n’ ubugenzuzi batemberaga muri uyu mujyi bagenzura.

Banyiri amazu arimo Loise House iri ku muhanda wa Latema, Jiame House ahitwa Haile Selassie, Karachi Kouse kuri River Road, Leon House ku muhanda Tom Mboya , Construst House na Ambassador House iri kwa Moi, n’ andi mazu y’ ubucuruzi.

Morintat yatangaje ko abatubahirije ibisabwa mu itangazo barakomeza gutabwa muri yombi ndetse bakanacibwa amande.

Igikorwa cyo gusiga amarange ku miturirwa iri mu mugi wa Nairobi gikorwa buri myaka ibiri, kikaba kigamije gutuma umujyi ugaragara neza nk’ uko bitangazwa na Nairobi News.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger