Polisi ya Canada yarashe Umunyarwanda ahasiga ubuzima
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada, Alain Patrick Ndengera, yasabye ubuyobozi bwa Canada gukora iperereza ritabogamye ku rupfu rw’Umunyarwanda Erixon Kabera uherutse kwicwa arashwe na Polisi.
Uyu Kabera Erickson ku Cyumweru nibwo yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu ntara ya Ontario muri Canada, nyuma yo kuraswa na Polisi yo muri iki guhugu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo Kabera wari ufite imyaka 43 y’amavuko yarasiwe mu nyubako yitwa Hamilton Apartment.
Polisi ya Canada icyo gihe yatangaje ko uyu munyarwanda yari yabanje guhangana na yo, gusa amakuru mashya aheruka gutangazwa n’Urwego Rushinzwe Iperereza ryihariye (SIU) yerekana ko nyakwigendera mbere yo kuraswa atari yigeze abanza kurasa.
Kabera araswa kandi hari umwe mu bapolisi ba Canada bakomeretse, gusa amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko uyu yamaze gusezererwa mu bitaro bijyanye no kuba yari yakomeretse byoroheje.
Kuri ubu umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada urasaba Leta y’iki gihugu gukora iperereza ritabogamye ku rupfu rwa Kabera kugira ngo hamenyekane ukuri ku iraswa rye.
Alain Patrick Ndengera uyobora uyu muryango yagize ati: “Njye nka Perezida wa RCA Canada ndasaba Ubuyobozi bwa Canada ko habaho iperereza rinyuze mu mucyo, ukuri kose kukajya ahagaragara. Niba hari abakoze amakosa mu ba-Polisi bajye mu nkiko bisobanure.”
Ndengera yagaragaje ko Kabera yacishaga make kandi agaharanira iterambere ry’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada.
Kugeza ubu abashinzwe iperereza batandatu n’abahanga babiri mu gusesengura ibimenyetso bya gihanga bari gukora iperereza ku rupfu rw’uriya munyarwanda nta kuri barabasha kugaragaza ku ntandaro y’urupfu rwe, bijyanye n’uko bagikusanya ibimenyetso.
Icyakora hari amakuru avuga ko Polisi ya Canada mbere yo kurasa Kabera yamwitiranyije n’undi muntu nyuma yo gutabazwa n’umuturage n’ishami rya gisivile ryayimenyesheje ko hari “umugabo uri kwitwara mu buryo buteje ubwoba”.
Kuri uyu wa Mbere byitezwe ko umurambo wa Kabera ujyanwa mu bitaro by’i Toronto gukorerwa isuzuma.