Police yataye muri yombi abagabo bagaragaye bakubita iz’akabwana mugenzi wabo
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri muri bane bagaragaye ku mashusho bakubita iz’akabwana umugabo ku kibuno.
Ni amashusho yatangiye gusakara kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko uwo mugabo bamufashe amaguru n’amaboko bakamutambika mu kirere, undi afata inkoni ahondagura ku kibuno.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi yatangaje ko abantu babiri muri bane bakekwagaho ibyo bikorwa bafashwe.
Yagize iti “Turabamenyesha ko twataye muri yombi abantu 2 muri 4 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon, 27, ku wa 25 Werurwe, 2020, muri RubavuDistrict , Umurenge wa Rugerero.”
“Abafashwe ni Niyonzima J.Baptiste, 30 na Bitwayiki J.Bosco, 37. Bagenzi babo, Bipfakubaho Francois na Nshimiye baracyashakishwa n’inzego z’umutekano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko amakuru babonye ari uko uyu mugabo bamushinjaga kwiba ibitoki, maze abaturage bakora amakosa yo kwihanira.
Yagize ati “Bamuhoraga ko yibye ibitoki, ariko urumva bakoze amakosa yo kwihanira, nta burenganzira bwo kwihanira bafite nta nubwo ari kuriya bahana, hari amategeko ahana icyaha agomba gukurikizwa.”
“Ni abantu basanzwe babikoze nta muyobozi urimo, ni nyiri umurima n’abakozi be bamufashe baramukubita.”
Avuga ko byakozwe bari mu rutoki uwakekwagaho ubujura yari afatiwemo, bikorwa n’abantu begeranye ku buryo abatafashwe nabo baza gufatwa n’inzego z’umutekano.
Habyarimana yavuze ko abafashwe mbere byabaye kuri uyu wa Kane, asaba abaturage kwirinda kwihanira, n’abandi bakirinda kwijandika mu byaha birimo ubujura kuko iki ari igihe cyo guhuza imbaraga mu kurwanya Coronavirus.