AmakuruPolitiki

Police yasubije abibazaga ku mbangukiragutabara zimwa inzira

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Jean Bosco Kabera ku munsi w’ ejo tariki ya 1 Kamena 2023 yavuze ko bibujijwe kwitambika cyangwa kwima inzira ambulance kuko bishobora guteza impanuka cyangwa bikaba byatuma umurwayi wari ugiye kwitabwaho yitaba Imana ataragera ku baganga.

Yabitangaje nyuma y’aho mu Kwezi kwa Werurwe ku rubuga rwa Twitter haciciyeho ubutumwa bw’ uwitwa Isabelle T2 wavugako atazahwema kubivuga kugeza ubwo ikibazo cy’ ambulance kizahabwa igisubizo. Yakomeje avuga ko niba ubuduha(sirens) butemewe kuvuzwa byibura hakabayeho ubukangurambaga bwatanga impinduka. Yavuze ko bishoboka ko hari abashoferi basimbutse isomo rivuga ko ibinyabiziga ndakumirwa nka ambulance bigomba guhigamirwa bigatambuka mu gihe barimo gukorera impushya zabo zo gutwara.

CP Jean Bosco Kabera yagize ati: “Ntibyemewe kwima Ambulance inzira yavuze ko bikomeje kugaragara hirya no hino ko hari aho ambulance zigiye gufata abarwayi, izivuye kubafata n’ izibajyanye ku bitaro abantu bakayima inzira. Yavuze ko bitemewe kuko bibangamira uruya n’ uruza rw’ abantu  birenga ku mategeko n’ amabwiriza ndetse bikanateza impanuka zihitana ubuzima bw’ abantu buri munsi abandi bagakomereke. Avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bwo kubirwanya ariko abazajya babifatirwa bazajya babihanirwa.

Mu ngingo ya 37 y’ itegeko rigenga rikanagenga amabwiriza y’ imikoreshereze y’ umuhanda  ivuga ko: Iyo umugenzi ari mu nzira nyabagendwa asatiriwe n’ ikinyabiziga ndakumirwa kirangwa n’ intabaza ndangururamajwi yihariye agomba kugihigamira ako kanya ndetse byaba ngombwa agahagarara. Ikomeza ivuga ngo:  “Uretse bitegekwa n’ abakozi babifitiye ububasha bakaba kandi  batateza ibyago abayobozi b’ ibinyabiziga  ndakumirwa , ntibategetswe kubahiriza amategeko yerekeye umuvuduko ntarengwa n’ ayerekeye ibimenyetso by’umuriro byerekana uburyo bwo kugendera mu nzira nyabagendwa iyo guhita kwabyo kurangwa n’ intabaza yihariye.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger