Kuri uyu wa 2 Ugushyingo ishami rya Polisi rishinzwe gukorana no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano mu gihugu ryatahuye ibigo bibiri(Companies) byakoraga bitagira ibyangombwa aho risaba Abanyarwanda kuzajya bashishoza ku bigo bagiye guha akazi .
Mu kiganiro n’umuyobozi w’iryo shami, Chief Superitendent of Police (CSP) Toussaint Muzezayo yatangaje ko ikigo kizwi nka Skal n’ikindi kitwa Indateba aribyo bimaze gufatirwa mu bikorwa byo gucunga umutekano bidafite ibyangombwa ; aho Skal yari ifite abakozi barenga ijana(100) bakoreraga ku mahoteli mu gihe iyitwa Indateba yo yari ifite abakozi bagera kuri 40 bacungaga umutekano ahazwi nko kwa Rubangura.
CSP Muzezayo yaboneyeho kwihaniza abantu bacara bagashinga ibigo bicunga umutekano batabifitiye ibyangombwaaho yagize ati: “Amabwiriza agenga gushing ikigo cy’umutekano arahari,asohoka mu igazeti ya leta , hari iteka rya Minisitiri ndetse n’ibwiriza ry’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, ibisabwa ntibigoye , birahagije kwandikira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ubisaba hanyuma tugakora isuzuma ko wujuje ibisabwa ugatangira ugakora.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo wemererwe gushing ikigo gishinzwe umutekano hagomba gusuzumwa niba abantu uzakoresha ufite uburyo bwo kubaha imyitozo ndetse niba unafite aho uyibahera, kuba abantu uzakoresha nta miziro iyo ariyo yose bafite kandi ari inyangamugayo.
Aha niho CSP Muzezayo yaboneyeho kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri ya za Kaminuza n’amahoteri, nyuma y’aho bigaragariye ko aribyo byiganje mu guha akazi aba bantu; maze abasaba kujya bagira amakenga bakabanza kubaka icyangombwa gitangwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuko usibye no kuba baha akazi abantu batabifitiye uburenganzira bashobora no gukoresha abantu batari inyangamugayo bakaba babiba.
Yunzemo ati:” Turasaba abayobozi b’ibigo bitandukanye n’amahoteri bakunze guha akazi bene aba bantu kujya bitwararika no kugenzura neza ibikenewe byose ,naho ubundi hari igihe bazabiba.”
Usibye biriya bigo bibiri byamaze guhagarikwa, CSP Muzezayo avuga ko hari n’ibindi birimo gukorwaho iperereza bikora mu buryo bw’akajagari bigiye guhagarikwa .
Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa ibigo bicunga umutekano byemewe n’amategeko bigera kuri 16, ariko hari n’abandi bagenda babigira nk’ubucuruzi bigatuma babikora mu kajagari ari na bob agenda bahagarikwa uko ubugenzuzi bukorwa.